Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatuna yongeye kuba nyabagendwa hahita haboneka imvura y’umugisha

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Gatuna yongeye kuba nyabagendwa hahita haboneka imvura y’umugisha
Share on FacebookShare on Twitter
  • Abanyarwanda b’i Gatuna baraye banze kuryama, batereje ko inkuru iba impamo
  • Aba mbere baganuye ifungurwa ry’Umupaka barimo n’abazanye ibicuruzwa

Tariki 31 Mutarama 2022, umunsi utazibagirana mu mubano w’u Rwanda na Uganda wajemo gishegesha ariko ubu ukaba uri kuzahurwa ngo ubuvandimwe bwongere busagambe. Kuva saa sita mu kadomo zo kuri uyu wa Mbere Umupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Ifungurwa ry’uyu mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, si inkuru nshya kuko yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 Gatuna yongera gufungurwa.

Ni itangazo kandi ryasubijwe na Guverinoma y’u Rwanda, yashimye iy’u Rwanda kuri iki gikorwa gikomeye ikoze cyo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze igihe urimo igitotsi.

Gufungura umupaka wa Gatuna, byakurikiwe n’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda yagiriye mu Rwanda akakirwa na Perezida Kagame Paul.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Abanyarwanda kutumva ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe batekereze ko ibibazo birangiye.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda atangaza ko ifungurwa rya Gatuna ari intambwe nziza yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda ariko ko ibibazo bitarakemuka burundu, agasaba Abanyarwanda bifuza kujya muri iki Gigugu cy’abaturanyi, gushishoza.

Aganira na RBA, Mukuralinda yagize ati “Abantu babifate nk’intambwe itewe ariko ntibabifate nk’aho ibibazo bihise bivaho. Iki kintu rwose ni icyo kwitondera, ni icyo gushishozaho.”

Hari abaganuye ifungurwa ry’umupaka (Photo: Igihe)

Gatuna hari mwuka ki?

Kuva saa sita z’ijoro ubwo tariki 31 Mutarama 2022 yari imaze kugera, umupaka wa Gatuna wari ufunguwe gusa ntihagararaye urujya n’uruza rwinshi nk’uko abantu babikekaga kuko imvura na yo yaramukiye ku muryango.

Mbere y’izi saha, bamwe mu Banyarwanda batuye muri aka gace ka Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bari banze kujya kuryama bategereje ko uyu mupaka koko wongera kuba nyabagendwa ndetse bamwe muri bo bavuga ko baza guhita bambuka bakajya kuramukanya n’abavandimwe batuye hakurya bamaze imyaka itatu n’umwe uca iryera undi.

Gusa baje gukomwa mu nkokora n’iyi mvura yaguye kuva mu kabwibwi ndetse n’ubu ikaba ikigwa nk’uko bitangazwa n’Umunyamakuru wa RADIOTV10 uriyo.

Umunyamakuru wacu uri i Gatuna kandi, yatubwiye ko nta modoka itwara abagenzi irahanyura kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ndetse n’urujya n’uruza ntaruhari kubera uko ikirere cyaramutse aho ubu hakiri kugwa imvura yahereye mu ijoro ryakeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fourteen =

Previous Post

Ruger wamamaye mu ndirimbo Dior agiye gutaramira i Kigali

Next Post

Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.