Monday, November 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Byagaragajwe ko Abanya-Uganda 90% batazi gukaraba intoki

Byagaragajwe ko Abanya-Uganda 90% batazi gukaraba intoki

Raporo nshya ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko 10% gusa by’Abanya-Uganda ari bo bazi gukaraba intoki neza bakoresheje amazi meza n’isabune, cyane cyane nyuma yo kuva mu bwiherero na mbere yo gutegura cyangwa kurya amafunguro.

Iyi raporo yiswe The Cost of Inaction on Water, Sanitation and Hygiene igaragaza ko abana 33 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munsi muri Uganda bazize indwara z’impiswi, nyinshi muri zo zikaba zishobora kwirindwa binyuze mu bikorwa byoroheje birimo gukaraba intoki neza.

Dr Herbert Nabaasa, ushinzwe serivisi z’ubuzima mu bijyanye n’isuku n’ubuzima bw’ibidukikije muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko nubwo Abanya-Uganda benshi bazi akamaro ko gukaraba intoki, 90% batabikora uko bikwiye.

Yasobanuye ko ibi bigira uruhare mu gukomeza kwiyongera kw’indwara zishobora kwirindwa, aho raporo igaragaza ko izo ndwara zigize 75% by’indwara zugarije igihugu.

Uganda ishobora guhomba miliyari 27 z’amadolari

Iyi raporo yasuzumye ingaruka z’ubukungu ziterwa no kutagira amazi meza ahagije, ubwiherero bukwiye n’isuku, igaragaza ko Uganda ishobora guhomba agera kuri miliyari 27 z’amadolari ya Amerika mu myaka 10 iri imbere, mu gihe nta ngamba zifatwa ngo iki kibazo gikemuke.

Dr Nabaasa yavuze ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko ingo zirenga 90% zidafite amazi meza ahoraho. Yongeyeho ko ikibazo kirushaho gukomera bitewe n’uko imijyi ikomeje kwaguka vuba, mu gihe ibikorwa remezo by’isuku n’ubwiherero bitiyongera ku muvuduko ujyanye n’iyo mpinduka.

Raporo igaragaza ko abaturage bafite serivisi z’amazi yo kunywa acungwa ku rwego rw’umutekano n’ubuziranenge bangana na 80.5% mu mijyi, 81% mu byaro, naho ku rwego rw’igihugu bakaba 80.8%.

Muri rusange, ingo zigera kuri 81% zifite amasoko y’amazi yo kunywa yemewe nk’ameza, mu gihe 18.9% zikoresha amasoko y’amazi adafite ibyangombwa bihagije byerekana ko ari meza.

Mu mijyi, ingo 86.6% zifite amazi aturuka ku masoko meza, mu gihe mu byaro ari 77.4%.

Amariba acukuwe akoresheje imashini ni yo soko y’amazi yo kunywa ikoreshwa n’ingo nyinshi, aho akoreshwa na 25% by’ingo zo mu mijyi na 48.9% by’izo mu byaro. Ku rwego rw’igihugu, akoreshwa na 39.2% by’ingo.

Minisiteri yanenze imyitwarire y’abaturage ku isuku

Nyuma yo gushyikirizwa ibyavuye muri iyi raporo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Diana Atwine, yagaragaje ko bibabaje kuba inzego za Leta zigomba guhatira abaturage gusukura aho batuye, binyuze muri gahunda yiswe National Cleaning Day, iba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Atwine yavuze ko imyanda irenga kimwe cya kabiri ikorerwa mu ngo zo mu Mujyi wa Kampala idakusanywa ngo ijyanwe ahabugenewe ku gihe.

Yongeyeho ko kuva iyi gahunda yo gusukura igihugu buri kwezi yatangira, hari abaturage batangiye kurunda imyanda ku nkengero z’imihanda mu mpera z’ukwezi, bategereje ko Leta iza kuyitwara.

Yaburiye ko igihe abaturage badahinduye iyo myitwarire, kugabanya indwara zishobora kwirindwa bizakomeza kugorana, bityo Leta igakomeza gukoresha amafaranga menshi mu miti no kuvura indwara zishobora gukumirwa abaturage bagize uruhare mu kubungabunga isuku.

Gushora mu isuku byagabanya amafaranga akoreshwa mu buvuzi

Iyi raporo yakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’abashakashatsi bo mu Kigo gishinzwe ubushakashatsi ku bukungu n’imikorere ya politiki (EPRC), igaragaza ko kuvura indwara ziterwa n’amazi yanduye, zirimo kolera, tifoyide, macinya n’impiswi, bitwara Uganda amafaranga agera kuri tiriyari 1.658 z’amashilingi ya Uganda.

Abashakashatsi bagaragaza ko kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bijyanye n’amazi, ubwiherero n’isuku mu myaka itanu iri imbere bishobora kugabanya indwara ziterwa n’ibyo bibazo ku kigero cya 80%.

Ibyo bishobora gutuma Leta n’ingo bizigama amafaranga agera kuri tiriyari 1.724 z’amashilingi ya Uganda yari gukoreshwa mu kwivuza.

Raporo isaba ko amafaranga agenewe ibikorwa by’amazi meza, isuku n’ubwiherero ahabwa umwanya wihariye mu ngengo y’imari y’inzego zitandukanye, cyane cyane iz’ubuzima n’uburezi, kugira ngo abaturage babone amazi meza, isuku irusheho kunozwa kandi indwara zishobora kwirindwa zigabanuke.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 15 =