Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’iki Gihugu zatahuye intwaro n’amasasu menshi mu rugo rwa Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije wa UPDF, akomeza kumushinja gutegura umutwe w’inyeshyamba wo guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Gen. Muhoozi yerekanye ifoto y’intwaro avuga ko zavumbuwe mu rugo rwa Elwelu ruherereye mu gace ka Teso, anamuha amasaha make yo kwishyikiriza inzego z’umutekano.
Yagize ati “Izi ni zimwe mu ntwaro ‘Private Elweru’ yari arimo kubika mu ibanga muri rumwe mu ngo ze muri Teso. Twakuye mu rugo rwe intwaro n’amasasu byinshi. Afite amasaha make yo kwishyikiriza inzego z’umutekano mbere yuko tumutangaza nk’inyeshyamba tukamufatira ibyemezo bijyanye na byo.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Gen. Muhoozi atangaje ko Lt. Gen. Elwelu yambuwe amapeti ye ya gisirikare, akagirwa umusirikare wo ku rwego rwa Private, amushinja ubugambanyi no gutegura ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bwa Uganda.
Mu butumwa yabanje gushyira kuri X, Muhoozi yavuze ko abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu batawe muri yombi.
Yagize ati “Twafashe abarenga 20 bahoze ari abasirikare ba Elwelu. Barimo gukorana neza n’inzego z’umutekano.”
Yongeye gusaba Elwelu kwishyikiriza inzego z’umutekano, avuga ko aramutse atabikoze azafatwa nk’umuntu wigometse ku gihugu.
Intwaro zavumbuwe mu rugo rwe
Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Edge.Ug byatangaje ko urugo rwa Elwelu ruherereye muri Teso rwasatswe, hagasangwamo intwaro zitandukanye zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, izindi mbunda nto zo mu bwoko bwa sub-machine guns n’amasasu menshi.
Gen. Muhoozi avuga ko izo ntwaro zari zirimo kubikwa na Elwelu mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi.
Amakuru yatangajwe kandi avuga ko umugore wa Elwelu na we yaba yaratawe muri yombi, nubwo hataratangazwa ibisobanuro birambuye byemeza ayo makuru.
Umunyamakuru Andrew Mwenda, uzwiho kuba inshuti ya Gen. Muhoozi, na we yashinje Elwelu gukoresha imyemerere ya gikirisitu nk’uburyo bwo guhisha umugambi wo kurwanya ubutegetsi.
Mu butumwa bwe, Mwenda yagize ati “Private Elwelu yihishaga inyuma y’amahame ya gikirisitu agamije guhisha umugambi we wo kwigomeka kuri Leta. Ubu yarahunze, kandi Kirisitu ntazamukiza ingaruka z’umugambi yateguye wo guhungabanya Uganda.”
Elwelu ni muntu ki?
Lt. Gen. Peter Elwelu ni umwe mu basirikare bamaze igihe kinini mu Ngabo za Uganda. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, birimo ubutumwa bwabereye muri Somalia no kurwanya umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA).
Hagati ya 2013 na 2017, yayoboye Diviziyo ya Kabiri ya UPDF, nyuma agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017. Mu 2019 yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant General, naho kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024 aba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda.
Ibi birego bishya byiyongera ku makuru yari amaze iminsi atangazwa ku makimbirane hagati ya Elwelu n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda.
RADIOTV10