Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ze zikomeje gufata intwaro n’amasasu avuga ko byari byarahishwe na Gen. Elweru, aherutse kwambura amapeti yose yari afite (Lieutenant General) akamugira umusirikare wo ku rwego rwo hasi uzwi nka ‘Private’ kubera ibyaha by’ubugambanyi amushinja.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukwakira 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko ibikorwa byo gukurikirana Elweru bikomeje, hagamijwe guhiga no gushyira hanze ibyo amushinja birimo ubugambanyi n’ibikorwa byo kugirira nabi Igihugu.
Yagize ati “Mu gikorwa cyacu gikomeje cyo guhashya ubuhemu n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Private Elweru, twafashe izindi mbunda n’amasasu yari yarahishe ahantu hatandukanye.”
Gen. Muhoozi yakomeje avuga ko umushoferi wa Elweru na we yatawe muri yombi, ndetse hafatwa n’imodoka ya nyuma yari agikoresha.
Yaburiye abantu bose bashobora gufasha Elweru, uri mu nzira zo guhunga nk’uko abivuga, ko na bo bashobora guhura n’ingaruka zikomeye.
Ati “Umuntu wese uzafasha uyu muntu uri guhunga mu buryo ubwo ari bwo bwose azahura n’ingaruka zikomeye.”

Gen. Muhoozi yashimiye kandi abamushyigikiye bo mu gace ka Teso, avuga ko amakuru bamugezaho afasha mu bikorwa byo gukurikirana Elweru.
Yagize ati “Ndashimira kandi abashyigikiye ibikorwa byacu bose bo muri Teso ku makuru yose bakomeje kuduha.”
Ibi bibaye mu gihe Gen. Muhoozi aherutse gutangaza ko yambuye Elweru amapeti yose yari afite mu gisirikare cya Uganda, akamugira ‘Private’, urwego rwo hasi mu ngabo.
Muhoozi kandi, yari aherutse kugaragaza izindi ntwaro zafatiwe mu rumwe mu ngo za Elweru ruherereye mu gace ka Teso.


RADIOTV10