Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Baragira ngo nzasaze ntarongoye ihogoza ryanjye- Sankara yasekeje abantu mu rukiko avuga ku myaka 25 yasabiwe

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Baragira ngo nzasaze ntarongoye ihogoza ryanjye- Sankara yasekeje abantu mu rukiko avuga ku myaka 25 yasabiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nsabimana Callixte alias Sankara yabwiye Urukiko ruri kumuburanisha ko igifungo cy’imyaka 25 ari gusabirwa ari kinini ku buryo gishobora gutuma asaza atarongoye kandi “yarasize ihogoza rye” hanze yifuzaga gushyira mu rugo.

Yabivuze ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuraga urubanza aregwamo n’abandi bantu barimo Paul Rusesabagina.

Nsabimana Callixte alias Sankara waburanye yemera ibyaha byose ashinjwa akanabisabira imbabazi, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ahita akijuririra aho we avuga ko yari akwiye kurekurwa cyangwa agahabwa igihano gito.

Muri ubu bujurire, Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Sankara gufungwa imyaka 25 mu gihe akomeje gusaba urukiko kurekurwa.

Sankara wagarutse ku byo yavuganye n’uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda [Jean Bosco Mutangana] ubwo yagezwaga mu Rwanda bari bumvikanye ko agomba korohereza Ubushinjacyaha kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye.

Ngo icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru yabwiye Sankara ati “Sankara uracyari muto uri n’impfubyi, MRCD na FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, ushake umugore, wubake ubuzima bwawe.”

Sankara avuga ko icyo gihe yumvikanye n’Ubushinjacyaha gutanga amakuru yose kuri iyi mitwe ariko na we akizezwa kuzoroherezwa ibihano, gusa ngo ibyo bumvikanyeho arabona binyuranye n’ibihano ari gusabirwa n’Ubushinjacyaha.

Ati “Ku bw’amahirwe macye Umushinjacyaha twagiranye amasezerano ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru uyu munsi ni we wagakwiye kuba ahagaze imbere y’Urukiko ashyigikiye inyungu zanjye yubahiriza ibyo twumvikanye none arimo aransabira imyaka 25 ngo nzave muri Gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko bazampa igihano gito kugira ngo nzane fiancé wanjye ihogoza ryanjye nari nsize hanze.”

Nsabimana Callixte Sankara avuga kandi ko amakuru yatanze mu Bushinjacyaha yagize umusaruro ukomeye mu guhashya iyi mitwe ya FLN-MRCD.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − three =

Previous Post

Mu gahinda gakomeye Aubameyang yasezeye ku bakunzi ba Arsenal

Next Post

Umugabo yikase igitsina kubera urumogi yatumuye rukamutera kwifuza imibonano akabura uwo bayikorana

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo yikase igitsina kubera urumogi yatumuye rukamutera kwifuza imibonano akabura uwo bayikorana

Umugabo yikase igitsina kubera urumogi yatumuye rukamutera kwifuza imibonano akabura uwo bayikorana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.