Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, anenga uburyo yavuze ku bikorwa bya FDLR n’ingaruka uwo mutwe wagize ku buzima bw’Abanyarwanda n’Abanye-Congo ndetse no ku mutekano w’u Rwanda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Makolo yavuze ko Leta ya Congo ikomeje gufata byoroheje ikibazo cy’inkunga iha FDLR, aho gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu masezerano y’i Washington birimo guca intege uwo mutwe.
Makolo yanenze kandi abayobozi ba DR Congo, avuga ko bazenguruka mu mahanga bagerageza guhindura isura ya FDLR no gushyira amakosa ku Rwanda, akavuga ko ibyo bitazazana amahoro.
Kayikwamba yari asubije Tibor Nagy, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Afurika, wari yavuze ko gufatira ibihano u Rwanda rwonyine bitafasha gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Nagy yavuze ko Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi na yo ishyigikira imitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda, asaba ko ibihano byareba impande zose zigira uruhare mu gukomeza ayo makimbirane.
Kayikwamba we yavuze ko ikibazo cy’umutekano, cyaba gifatika cyangwa gishingiye ku mpungenge, kidakwiye gushyirwa ku rwego rumwe n’abantu ibihumbi bishwe ndetse na miliyoni z’abavuye mu byabo kubera intambara.
Yavuze ko gusaba ko impande zombi zifatirwa ibihano byirengagiza iryo tandukaniro, bikaba byanatuma ubuzima bw’Abanye Congo bufatwa nk’aho budafite agaciro kangana n’ubw’abandi.
Aya magambo yavuzwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 28 Ukwakira 2026, zifatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama Credit and Savings Society, zivuga ko ibyo bigo byagize uruhare mu gufasha M23.
Inkunga ingabo za Congo ziha FDLR na yo yigeze kwamaganwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano. Mu Mwanzuro 2773 wafashwe muri Gashyantare 2025, ako kanama kasabye ko iyo nkunga ihagarara ndetse ibyo DR Congo yiyemeje byo guca intege FDLR bigashyirwa mu bikorwa byihuse.
Guca intege FDLR biri no mu masezerano y’amahoro u Rwanda na DR Congo byasinyiye i Washington ku wa 27 Kamena 2025, ateganya ko icyo gikorwa kijyana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda.
Ayo masezerano yashyizeho kandi urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano, Joint Security Coordination Mechanism.
Hari n’indi Komite y’Ubugenzuzi ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ihuriza hamwe u Rwanda, DR Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Elie GATETE
RADIOTV10