Saturday, October 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Vice Mayor wari ufunganywe n’Umuyobozi wa RIB mu Karere muri dosiye ivugwamo ruswa ya miliyoni 4Frw yarekuwe

Vice Mayor wari ufunganywe n’Umuyobozi wa RIB mu Karere muri dosiye ivugwamo ruswa ya miliyoni 4Frw yarekuwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denise, wari umaze iminsi afunzwe akekwaho kugira uruhare mu bikorwa bya ruswa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko Dusabe yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, agasubira mu rugo nyuma y’iperereza ryagaragaje ko atari afite aho ahuriye n’amafaranga ya ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda yavugwaga muri dosiye yari afunganywemo n’Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara, Rangira Anicet.

Iki kinyamakuru kivuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Dusabe yari asanzwe afitanye ubucuti na Padiri bivugwa ko yasabwe gutanga ruswa, ndetse ko bari basanzwe bahererekanya amafaranga. Gusa ngo ibyo ntibyagaragaje ko yagize uruhare mu cyaha cyakorwagaho iperereza.

Andi makuru avuga ko hashobora kuba hari abantu bashatse kumugerekaho uruhare muri iyi dosiye, kugira ngo abure amahirwe yo gukomeza ibikorwa bya politiki.

Dusabe Denise yari amaze imyaka itanu ayobora muri izi nshingano, akaba yaranashyizwe ku rutonde rw’abakandida bahatanira imyanya y’Abajyanama Rusange mu Karere ka Gisagara.

Iyi dosiye yatangiye gukurikiranwa nyuma y’uko Padiri bivugwa ko yasabwaga ruswa ayimenyesheje abayobozi be, amakuru akagera no mu nzego zo hejuru za RIB, bituma hatangira iperereza.

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026 ni bwo Dusabe Denise na Rangira Anicet batawe muri yombi, bakekwaho kugira aho bahuriye n’iki kibazo cya ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 14 =