Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kaineruga, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yifashishije ifoto ya Madamu Jeannette Kagame na Janet Museveni, yongera kuvuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye isano rya hafi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare, Lt Gen Muhoozi Kaineruga yashyize ifoto kuri Twitter ye ya Madamu Jeannette Kagame na Madamu Janet Museveni bicaranye avuga ko buri wese wayibona ahita abona isano iri hagati y’ibi Bihugu byombi.

Ubutumwa buherekeje iyi foto ya Jeannette Kagame na Janet Museveni bambaye imikenyero n’imyitero izwi mu myambaro gakondo y’Abanyarwanda, bugira buti “Buri wese aramutse abona aba babyeyi beza, ntawashidikanya isano dufitanye. Imana ihe umugisha Mama Janet and Mama Jeannette!”

When anyone looks at these two gorgeous women they cannot doubt how close we are as people. God bless both Mama Janet and Mama Jeannette! pic.twitter.com/cREMXqIF3E

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 3, 2022

Kuva mu minsi ishize na mbere y’uko agirira uruzinduko mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kaineruga yakunze kugaragaza ko u Rwanda na Uganda bifitanye amateka y’ubumwe kuva cyera.

Lt Gen Muhoozi Kaineruga ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, mu butumwa yatambukije mbere gato y’uko aza mu Rwanda, yavuze ko Perezida Kagame Paul ari Se wabo/Nyirarume bityo ko abamurwanya baba banarwanya umuryango we.

Na mbere y’uko agirira uruzinduko mu rwanda, yari yavuze ko ku munsi wari gukurikiraho azajya guhura na Se wabo Kagame ndetse n’aho aviriye mu Rwanda yakunze kugaragaza ko ubumwe bw’u Rwanda na Uganda atari ubwa vuba aha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Ruhango: Umunyeshuri aravuga ko umugabo utazwi yamusanze mu bwiherero bw’ishuri amusambanyirizamo

Next Post

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Mukase wa Akeza akekwaho uruhare mu rupfu rwe

Related Posts

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

IZIHERUKA

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Mukase wa Akeza akekwaho uruhare mu rupfu rwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.