Sunday, July 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Lt Gen Muhoozi Kaineruga, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yifashishije ifoto ya Madamu Jeannette Kagame na Janet Museveni, yongera kuvuga ko u Rwanda na Uganda bifitanye isano rya hafi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare, Lt Gen Muhoozi Kaineruga yashyize ifoto kuri Twitter ye ya Madamu Jeannette Kagame na Madamu Janet Museveni bicaranye avuga ko buri wese wayibona ahita abona isano iri hagati y’ibi Bihugu byombi.

Ubutumwa buherekeje iyi foto ya Jeannette Kagame na Janet Museveni bambaye imikenyero n’imyitero izwi mu myambaro gakondo y’Abanyarwanda, bugira buti “Buri wese aramutse abona aba babyeyi beza, ntawashidikanya isano dufitanye. Imana ihe umugisha Mama Janet and Mama Jeannette!”

Kuva mu minsi ishize na mbere y’uko agirira uruzinduko mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kaineruga yakunze kugaragaza ko u Rwanda na Uganda bifitanye amateka y’ubumwe kuva cyera.

Lt Gen Muhoozi Kaineruga ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, mu butumwa yatambukije mbere gato y’uko aza mu Rwanda, yavuze ko Perezida Kagame Paul ari Se wabo/Nyirarume bityo ko abamurwanya baba banarwanya umuryango we.

Na mbere y’uko agirira uruzinduko mu rwanda, yari yavuze ko ku munsi wari gukurikiraho azajya guhura na Se wabo Kagame ndetse n’aho aviriye mu Rwanda yakunze kugaragaza ko ubumwe bw’u Rwanda na Uganda atari ubwa vuba aha.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 7 =