Friday, November 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uko abarimu babiri bo mu Rwanda bisanze mu mugambi wari ugamije kubacuruza muri Israel

Uko abarimu babiri bo mu Rwanda bisanze mu mugambi wari ugamije kubacuruza muri Israel

Icyitonderwa: Ifoto yifashishijwe ikuwe kuri murandasi, ntabwo ari iy'ibivugwa mu nkuru

Abarimu babiri bigisha mu mashuri yisumbuye mu Rwanda batanze ubuhamya imbere y’Urukiko mu rubanza ruregwamo uwitwa Niyomucamanza icyaha cyo gucuruza abantu, bavuga uko yabashukashutse ababeshya kujya mu mahugurwa muri Israel, bakanamuha amafaranga, ariko umugambi we uburizwamo n’inzego z’umutekano ubwo aba barimu bageraga ku Kibuga cy’Indege.

Aba barimu batanze ubuhamya mu rubanza ruburanishwa n’Urugerero rw’Urukiko Rukuru, ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa witwa Niyomucamanza yashatse kujyana aba barimu muri Israel agamije kubacuruza, ariko uwo mugambi ukaburizwamo n’inzego z’umutekano ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, Niyomucamanza yahakanye ibyo aregwa. Urukiko rwaje gufata icyemezo cyo kumva ubuhamya bw’abo bivugwa ko yashatse kujyana muri Israel kugira ngo rumenye uko byagenze.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 04 Ugushyingo 2026, aba barimu batanze ubuhamya bwabo. Umwe muri bo ni umwarimu w’imyaka 27 ukorera mu Karere ka Ngororero. Yabwiye urukiko ko yamenyanye na Niyomucamanza muri Kanama 2025, nyuma yo guhamagarwa kuri telefone n’umuntu atari asanzwe azi.

Yasobanuye ko uwo muntu yamwibwiye nka Niyomucamanza, nyuma bagakomeza kuvugana kenshi, nubwo atigeze amenya aho yari yakuye nimero ye.

Yagize ati “Sinitaye aho yakuye nimero zanjye gusa twaravuganaga kenshi.”

Uyu mwarimu yavuze ko nyuma y’ukwezi bamaze kuvugana, Niyomucamanza yamubwiye ko afite ikigo gikora mu Rwanda, cyateguraga amahugurwa y’iminsi ibiri muri Israel. Yamubwiye ko abazayitabira bazahabwa amafaranga arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse amushyira mu bazajyayo.

Yabwiye urukiko ko icyo gihe yabonaga ari amahirwe yo kongera ubumenyi no kunguka, atakekaga ko hari ikindi gikorwa cyihishe inyuma y’urwo rugendo.

Ati “Numvise ari byiza kuko nari ngiye kunguka ubumenyi gusa ntiyambwiye uko yampisemo, numvise angiriye neza gusa.”

Yongeyeho ko mu ntangiriro za Nzeri 2025 yahuye na Niyomucamanza imbonankubone, baganira ku buryo azajya muri Israel ku wa 21 Nzeri 2025, nk’umwe mu bakozi b’ikigo cy’uregwa.

Mbere y’urugendo, uyu mwarimu yavuze ko yahaye Niyomucamanza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amufashe gutegura ibijyanye n’urugendo. Yavuze ko yayitanze yizeye ko azayisubizwa.

Ati: “Kuko rero numvaga ko nzayasubizwa, nayatanze numva nta kibazo.”

Yavuze ko bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, bakabwirwa ko batakigenda, ariko icyo gihe atari azi ko urugendo rwabo rushobora kuba rwari rugamije kubacuruza.

Undi watanze ubuhamya ni umwarimu w’imyaka 39 ukorera mu Karere ka Rulindo. Na we yavuze ko atari asanzwe azi Niyomucamanza, ariko ko yamuhamagaye kuri telefone, nyuma y’ukwezi n’igice amubwira ko hari amahugurwa y’iminsi ibiri azabera muri Israel kandi ko ashobora kumufasha kuyitabira.

Uyu mwarimu yavuze ko yemeye kujyayo, atangira gutegura urugendo. Yabwiye urukiko ko yatanze amafaranga ibihumbi 500 Frw kuri telefone, nyuma yo kubanza guhura na Niyomucamanza i Kigali.

Yagize ati: “Twatangiye kwitegura, icyo gihe muha n’amafaranga 500.000 Frw kuri telefone kuko twabanje no guhurira i Kigali gusa tugeze ku kibuga cy’indege tariki ya 21 Nzeri 2025, batubwira ko urugendo rutakibaye gusa nyuma twumvise ko byari mu mugambi wo kuducuruza.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ikibazo cyo gucuruza abantu cyari cyarabaye umugambi wa Niyomucamanza, ariko we akomeza guhakana ibyo aregwa.

Bwasobanuriye urukiko ko inzego z’umutekano zari zimaze kubona amakuru y’uko hari Abanyarwanda bashobora kuba bagiye kujyanwa gucuruzwa muri Israel.

Igihe abo barimu n’uregwa bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, inzego z’umutekano zahagaritse urugendo, bituma Niyomucamanza atangira gukurikiranwa n’ubutabera. Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Ukuboza 2026.

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + eleven =