Umuyobozi w’Umujyi wa Barreiros muri Brazil, Carlinhos da Pedreira, yaguye gitumo abaganga babiri bikingiranye mu cyumba kwa muganga, bivugwa ko barimo bakora igikorwa cyo gushimimisha imibiri mu gihe cy’akazi, ubwo abarwayi bari bategereje ari benshi babuze ababakira, ahita abirukana anasaba ko batabwa muri yombi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, ubwo uyu muyobozi yari yagiye kugenzura imikorere y’ivuriro rya Leta nyuma y’ibirego by’abaturage binubiraga gutinda guhabwa serivisi z’ubuvuzi.
Ageze muri iri vuriro riherereye mu gace ka Mata Sul, yasanze umuganga umwe ari we wenyine uri ku kazi, mu gihe abandi babiri, umugabo n’umugore, bari mu cyumba gifunze.
Amashusho yafashwe n’abari baherekeje uyu muyobozi agaragaza akomanga ku muryango w’icyo cyumba, akivuga ndetse agasaba abari imbere gufungura, bakamukingurira. Amaze kubona abo baganga, yahise ababwira amagambo akomeye, anabasaba guhita bava muri iryo vuriro.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi yumvikana ababwira ko bidakwiye kuba bari mu bikorwa nk’ibyo byo kwinezeza mu gihe abarwayi bategereje guhabwa ubuvuzi.
Yagize ati “Mu cyumba cy’indembe huzuye abantu bategereje kuvurwa, mwe mukaba muri hano mwishimisha. Muri abantu b’indangare, nta gaciro mufite!”
Nyuma y’ayo magambo, yahise abasaba kuva muri iryo vuriro, abibabwirira imbere y’abari baherekeje uwo muyobozi ndetse n’abandi bari bahari.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yatangiye guteza impaka zitandukanye. Abantu benshi bagaragaje ko bashyigikiye imyitwarire y’uyu muyobozi, bavuga ko abaganga bagomba kubahiriza amasaha y’akazi no kwita ku barwayi baba babategereje.
Icyakora, hari n’abandi batemeranyije na we, bamushinja gushaka kwamamara ku mbuga nkoranyambaga akoresheje abaganga. Bamwe banavuze ko ashobora gukurikiranwa mu mategeko kubera kubashinja ibikorwa by’urukundo atagaragaje ibimenyetso bihagije.
Hari n’abagaragaje ko abaganga bakora amasaha menshi kandi ananiza, bityo ko na bo bakwiye guhabwa umwanya wo kuruhuka.
Nyuma y’amasaha make ayo mashusho akwirakwijwe, Carlinhos da Pedreira yongeye gutangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, asobanura impamvu yafashe icyo cyemezo. Muri ubwo butumwa, ntiyongeye kuvuga ko abo baganga bari mu rukundo, ahubwo yibanze ku kuba bari barimo kuruhuka mu gihe cy’amasaha bagombaga kuba bari gutanga serivisi ku baturage.
Uyu muyobozi yashimangiye ko atakwihanganira imyitwarire nk’iyo mu gihe abarwayi baba bategereje ubufasha bw’abaganga.
RADIOTV10