Monday, November 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umutwe wa FRN wa Kabila ushyize hanze itangazo ry’impungenge z’ibitero byakajijwe n’uruhande bahanganye

Umutwe wa FRN wa Kabila ushyize hanze itangazo ry’impungenge z’ibitero byakajijwe n’uruhande bahanganye

Ihuriro FRN ryatangaje ko ritewe impungenge no kuba uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FRADC, FDLR n’ingabo z’u Burundi, rwakajije ibitero bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi, kandi ko ryiyemeje gukomeza gukomeza kubarengera.

Mu itangazo FRN yashyize hanze, yavuze ko ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa bihonyora uburanganzira bw’abaturage, n’ibitero bigabwa mu bice bituwe n’abaturage ndetse no kutubahiriza inshuro nyinshi ibyo impande zirebwa n’amasezerano ziyemeje mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar.

Iri huriro ryashinje ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, imitwe ya Mai-Mai, ingabo z’u Burundi n’abacancuro b’abanyamahanga gukaza ibikorwa bya gisirikare.

FRN yavuze ko abaturage bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bikorwa, ishimangira ko izakomeza kubaba hafi no gukora ibishoboka byose kugira ngo ibarinde.

Yagize iti “Ingabo zacu ziracyari mu bikorwa ku butaka kandi zikomeje kurengera abaturage b’abasivili zifite ubushake, ikinyabupfura n’ubunyamwuga.”

Iri huriro ryavuze ko kurinda abasivili atari ikintu umuntu yakora abishatse cyangwa amagambo yo mu itangazo gusa, ahubwo ko ari inshingano y’ibanze rigomba gushyira imbere.

Ryashimangiye ko abaturage badakwiye kwishyura ikiguzi cy’intambara cyangwa kuba ibikoresho by’inyungu za gisirikare na politiki z’ubutegetsi bwa Kinshasa.

FRN yavuze ko kurengera umutekano w’abaturage, imitungo yabo, n’uburyo bakuramo imibereho bigomba guhabwa umwanya w’ibanze mu bikorwa byose ikorera mu bice igenzura.

Yongeyeho ko uko umutekano ugenda urushaho kuzamba ari ko hakenewe kurushaho kuba maso, kugira inshingano, gukorana ikinyabupfura no kudacika intege mu kurengera abaturage.

FRN yavuze ko kurinda abasivili ari inshingano idashobora kugibwaho impaka cyangwa gushyirwa inyuma y’izindi nyungu.

Iti “Kurengera abasivili ntibijya mu biganiro by’ubwumvikane gusa, ntibigarukira mu magambo yo mu mbwirwaruhame kandi ntibigomba gushyirwa ku ruhande.”

Iri tangazo rije mu gihe intambara hagati ya FRN n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) rifatanyijemo n’abarimo umutwe wa FDLR n’abacancuro, yakajije umurego.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + four =