Miss Nishimwe Naomie yatangije igikorwa cyo gukusanya imyenda y’abana bato, kugira ngo ihabwe ababyeyi badafite ubushobozi bwo kugurira abana babo imyambaro n’ibindi bikoresho by’ibanze baba bakeneye.
Mu butumwa yashyize hanze, Miss Naomie yasabye abantu bafite imyenda y’abana batagikeneye ariko ikimeze neza kuyitanga, kugira ngo igezwe ku babyeyi bayikeneye ariko badafite ubushobozi bwo kuyigura.
Yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gufasha ababyeyi bafite amikoro make kubona imyambaro y’abana babo, ashimangira ko n’ubufasha buto bushobora kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’undi mubyeyi n’umwana we.
Mu ibaruwa yanditse, Miss Naomie yavuze ko iki gitekerezo yari yarigeze kukigarukaho, asaba abantu bafite imyenda y’abana ikiri myiza kuyimugenera kugira ngo ayigeze ku babyeyi bayikeneye.
Yagize ati “Muribuka ko nababwiye ko ndi gukusanya imyenda y’abana bato igenewe ababyeyi bashobora kuba badafite ubushobozi bwo kugura ibyo abana babo bakeneye byose?
Niba ufite imyenda y’abana ikimeze neza kandi ukaba wifuza kuyigenera undi mubyeyi ushobora kuba ayikeneye cyane, nabishimira cyane.”
Yakomeje asaba abifuza gutanga iyo myenda kumwandikira bamwoherereza amazina yabo yose n’aho batuye, kugira ngo ategure uko umuntu aza kuyikusanya.
Yavuze ko ari bwo buryo bworoshye bwo gutuma iki gikorwa kigenda neza, hatabayeho kugora abifuza gutanga ubufasha.
Miss Naomie yashimangiye ko buri gikorwa cyiza, nubwo cyaba gito, gifite agaciro kandi ko abantu nibafatanya bashobora kugira icyo bahindura mu buzima bw’undi mubyeyi n’umwana we.

RADIOTV10