Thursday, November 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwabajije impamvu ‘Perimi’ y’u Rwanda itaraba mpuzamahanga

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwabajije impamvu ‘Perimi’ y’u Rwanda itaraba mpuzamahanga

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda rutaraba mpuzamahanga ari uko hagitegerejwe iteka rya Minisitiri rizagena uko ruzaba rumeze n’ibisabwa kugira ngo umuntu aruhabwe.

Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda isubiza ubutumwa bw’umukoresha wa X witwa Ruhumuriza, wari wagaragaje ko bitumvikana impamvu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutari rwarahinduwe mpuzamahanga, ku buryo Abanyarwanda barukoresha no mu bindi bihugu.

Mu butumwa bwe, Ruhumuriza yabajije ati “Habura iki ngo Driving Licence yo mu Rwanda ibe mpuzamahanga?”

Yagaragaje ko hari Abanyarwanda bajya mu mahanga bagasanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite rutemerwa, bigatuma basabwa kongera kwiga no gukora ibizamini nk’abatigeze barutunga.

Yagize ati “Uziko ugera mu Bihugu byo hanze bakagufata nk’utayifite, bikagusaba kongera kwiga from zero. Kandi kuyibona ababizi murabizi ukuntu ari ingorabahizi.”

Yakomeje avuga ko atazi ibisabwa kugira ngo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda rwemerwe ku rwego mpuzamahanga, asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kuri iki kibazo.

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda ntabwo ruraba mpuzamahanga, hategerejwe iteka rya Minisitiri rizagena uko rugomba kuba rumeze n’ibizaba bisabwa kugira ngo uruhabwe. Murakoze.”

Ikibazo nk’iki kandi cyari cyagarutsweho muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu ubwo yagaragaza igitekerezo yagejejweho n’umwe mu bashoferi bagaragaje imbogamizi zikunze kuba kuri bamwe mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.

Uyu wahaye ubutumwa uyu munyamakuru icyo gihe, ngo azamukorere ubuvugizi yagize ati “Hari ikibazo gikomeje kubangamira abashoferi b’Abanyarwanda batwara amakamyo bifuza kubona akazi mu mahanga. Kenshi basabwa International Driving Permit (IDP), ariko bakayibura kuko u Rwanda rutarayitanga.”

Uyu, mu butumwa bwe yakomeje agira ati “Nyamara, biragaragara ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yerekeye gutwara ibinyabiziga i Genève, kandi rwabaye umunyamuryango wayo ku wa 5 Kanama 1964. Ni yo mpamvu mbasaba ko mwadukorera ubuvugizi, mukadufasha kubaza impamvu ayo masezerano atarashyirwa mu bikorwa ku buryo Abanyarwanda babasha guhabwa International Driving Permit.”

Mu kumusubiza, icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yagize ati “Ni byo koko hari umushinga wo gutunganya “International Driving Permit” hakaba hategerejwe iteka rya Ministiri riteganya ibijyanye n’iyo perimi.”

Ni mu gihe kandi ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, byo mu Rwanda, bisanzwe bizwiho kuba byihagazeho, kuko bitsinda umugabo bigasiba undi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + seven =