Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bwavuze impamvu guhura n’ubw’iy’u Burundi ari ingenzi nubwo imipaka ifunze

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bwavuze impamvu guhura n’ubw’iy’u Burundi ari ingenzi nubwo imipaka ifunze

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatulika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko guhura kw’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bifite akamaro gakomeye, kuko bifasha gukomeza ubuvandimwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi no guha icyizere abakirisitu, nubwo imipaka ibihuza imaze igihe ifunze.

Inama ihuza Abepiskopi b’u Rwanda n’ab’u Burundi bifite amateka maremare dore ko mbere yo mu mwaka wa 1963, bari bagize Inama imwe y’Abepiskopi, ariko nyuma bagira inzego zitandukanye muri ibi Bihugu. Icyakora, bakomeje umuco wo guhura kabiri mu mwaka, bagasangira ibitekerezo ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage bo mu bihugu byombi.

Mu nama rusange y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi b’Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB), yabereye i Bujumbura kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, Antoine Karidinali Kambanda yavuze ko nubwo ifungwa ry’imipaka rituma ingendo hagati y’ibihugu byombi zigorana, Abepiskopi badacika intege zo gukomeza guhura, kuko ari uburyo bwo kwerekana ko umubano n’ubuvandimwe bw’Abanyarwanda n’Abarundi bitagomba guhungabanywa n’imbogamizi za politiki.

Yasobanuye ko bafite gahunda yo guhura kabiri mu mwaka, rimwe bakahurira mu Rwanda ubundi bagahurira mu Burundi, kugira ngo bakomeze kuganira ku bibazo bireba Kiliziya n’abakirisitu.

Yagize ati “Nubwo bitugora guhura kubera ko imipaka ifunze, Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tubashe guhura kabiri mu mwaka, tugahurira rimwe mu Rwanda ubundi tukahurira mu Burundi.”

Yakomeje avuga ko izi nama zifite n’ubutumwa bwihariye zigenera abakirisitu, bubibutsa ko nubwo ibihugu byombi bifite imbogamizi mu mubano wabyo, isano y’ubuvandimwe idakwiye gucika.

Ati “Ibi tubikora kugira ngo duhumurize umuryango w’abakirisitu b’ibihugu byombi, dukomeze kubaha icyizere no kubereka ko, nubwo hari imbogamizi, ubuvandimwe bwacu ari isano ikomeye. Dukomeza kurenga izo mbogamizi kugira ngo tubashe guhura.”

Karidinali Kambanda yashimiye Imana yabafashije kugera mu Burundi amahoro no kwakirwa neza, agaragaza icyizere ko izakomeza gufasha abaturage b’ibihugu byombi kongera kubana neza no guteza imbere ubufatanye.

Yagize ati “Turashimira Imana kuba twarashoboye kugera hano mu Burundi amahoro, tukakirwa neza. Nyagasani na We arahari kandi arabibona; abona n’ububabare bw’abantu Be. Turizera ko Ishoborabyose izadufasha, ku buryo ubwo bufatanye tuzabasha kubugeza ku rwego rwo gusurana no guhahirana.”

Inama ya ACOREB isanzwe iba kabiri mu mwaka, aho Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi basimburana mu kwakira bagenzi babo. Iba umwanya wo kuganira ku bibazo bireba Kiliziya Gatulika, imibereho y’abakirisitu, ibibazo byugarije abaturage muri rusange ndetse n’ibibazo by’umutekano n’amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Inama yabereye i Bujumbura ni iya kabiri yabaye mu 2026, nyuma y’iyabereye i Kigali muri Werurwe. No muri iyo nama, Abepiskopi bari bagaragaje impungenge batewe n’ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi, basaba ko ibiganiro hagati ya Guverinoma z’u Rwanda n’u Burundi bikomeza kugira ngo umubano usubire ku murongo mwiza.

Iyi nama yasojwe ku wa 11 Ugushyingo 2026, n’igitambo cya Misa cyabereye muri Katedrali Regina Mundi i Bujumbura, kiyobowe na Karidinali Antoine Kambanda, gihuriza hamwe Abepiskopi Gatulika b’ibihugu byombi n’abandi bakirisitu.

Karidinali Kambanda yayoboye Igitambo cy’Ukaristia mu Burundi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =