Sunday, November 15, 2026
RW|EN
SIPORO

Mali yageze i Kigali, Amavubi ariteguye ku wa Kabiri ni uruganba

Mali yageze i Kigali, Amavubi ariteguye ku wa Kabiri ni uruganba

Ikipe y’igihugu ya Mali(Les Aigles) yaraye igeze i Kigali aho ije gukina n’iy’u Rwanda(Amavubi) mu rugamba rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi aheruka gutsindwa na Mali ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 3 uheruka kubera i Bamako ku wa 5.
Amavubi ni yo yabanje igitego cya Kwizera Jojea, cyaje kwishyurwa na Kamory Doumbia mbere gato yuko amakipe yombi ajya kuruhuka. Ku Munota wa 54, Phanuel Kavita yatsindiye Amavubi igitego cya 2, Mali icyishyura ku munota wa 63 gitsinzwe na Moussa Kounfolo Yeo. Ubwo umukino waganaga ku musozo, Mamadou Camara yatsinze igitego cya 3 cya Mali umukino urangira ari ibitego 3 kuri 2.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahise igaruka i Kigali kubera ko yari yajyanye n’indege yihariye, dore ko yageze mu Rwanda Saa Tanu za mu gitondo zirengaho iminora mike zo ku wa 6, mu gihe Mali yo yageze i Kigali Saa Sita z’ijoro.

Ubwo Amavubi yageraga i Kigali, Umutoza mukuru Stephen Constantine yabahaye ikiruhuko cyo kujya mu byabo bakagaruka Saa Moya n’igice z’umugoroba.
Kuri iki cyumweru Amavubi arakora imyitozo nimugoroba muri Stade Amahoro, mu gihe Mali yo izahakorera ku wa mbere Saa Tatu z’umugoroba, ku isaha umukino uzaberaho.

Kwizera Jojea watsinze igitego cya mbere muri Mali ntabwo azakina umukino w’i Kigali bitewe n’ikarita y’umuhondo yabonye igatuma yuzuza 2, icyakora Mugisha Bonheur we azaba yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa Bamako.

U Rwanda ubu ruri ku mwanya wa 2 n’amanota 6 ku 9 mu itsinda rya 11, aho rukurikiye Mali iyoboye n’amanota 9 mu mikino 3 imaze gukinwa. Mu gihe u Rwanda rwatsinda uyu mukino wa Mali hanyuma Cap-Vert ntibashe gutsinda Liberia, u Rwanda rwaba rusabwa inota 1 mu mikino 2 kugira ngo rujye mu gikombe cya Afurika cya 2027.

Amavubi yo yabanje gufata akaruhuko ajya no kureba umukino wa Volleyball

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =