Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze mugenzi we w’u Burundi, Édouard Bizimana, kubera amagambo yavuze arwanya kandidatire ya Louise Mushikiwabo ushaka kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) muri manda ya gatatu, amwibutsa icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyafashwe mu nama yari ayoboye.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo aba bayobozi bagiranaga impaka ku rubuga rwa X, mu gihe i Phnom Penh muri Cambodia hari kubera Inama ya 20 ya OIF inatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango.
Bizimana yari yanenze kandidatire ya Mushikiwabo, avuga ko gushyira umukandida ku muryango mpuzamahanga ku gahato bigaragaza agasuzuguro ku bawugize, kandi ko biba bigamije inyungu z’abantu bake aho kuba iz’ikigo.
Yongeyeho ko guha Mushikiwabo manda ya gatatu byaba ari igihombo kuri OIF.
Mu kumusubiza, Nduhungirehe yamwibukije ko mu nama ya 49 isanzwe y’Inama Nyobozi ya AU, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa 28 n’uwa 29 Nyakanga 2026, yari ayoboye, hafatiwe icyemezo cyemeza abakandida batatu bakomoka muri Afurika bahataniraga kuyobora OIF muri manda ya 2027-2030.
Abo ni Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yamaze gukuramo kandidatire) na Coumba Bâ wo muri Mauritania.
Icyo cyemezo gifite nimero EX.CL/Dec.1361(XLIX), cyanasabye Ibihugu bigize AU kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru kugira ngo bihurize ku mukandida umwe w’Umunyafurika uzahagararira uyu Mugabane muri aya matora.
Nduhungirehe yabajije impamvu Bizimana arwanya kandidatire ya Mushikiwabo kandi hashize igihe cy’amezi ane ayoboye inama y’Inama Nyobozi ya AU yafashe icyemezo cyemeza kandidatire ye, hamwe n’iz’abandi bakandida babiri b’Abanyafurika.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntiwigeze unyura mu bihe by’umwijima nk’ibyo urimo muri iki gihe, uyobowe na Repubulika y’u Burundi.”
Yanakomeje kunenga ibyo yavuze ko ari ubushobozi buke n’akajagari byashinze imizi mu miyoborere y’inzego za AU, asaba ko inzego zifite inshingano muri uyu Muryango zagira icyo zikora.
Gusa icyemezo cya AU nticyemeje Mushikiwabo nk’umukandida umwe rukumbi w’Afurika, ahubwo cyemeje abakandida batatu, gisaba ibihugu bigize uyu muryango gukomeza kugirana ibiganiro kugira ngo bizumvikane ku muntu umwe.
Impaka hagati ya Nduhungirehe na Bizimana zibaye mu gihe ibihugu bigize OIF bitegura gutora Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.
Abakandida bane ni bo bari babanje gutanga Kandidatire, barimo na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania. Gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje gukura mu irushanwa kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, itangaza ko ishyigikiye Cioloș.
Mushikiwabo ayoboye OIF kuva muri Mutarama 2019, aho yongeye gutorerwa indi manda mu 2022. Arashaka kongera kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine ya 2027-2030.
Amatora ateganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ugushyingo 2026, ku munsi wa nyuma w’Inama ya 20 ya OIF iri kubera muri Cambodia.
Amategeko agenga amatora muri uyu muryango ateganya ko ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye bibanza gushaka ubwumvikane ku mukandida. Iyo bidashobotse, hakoreshwa uburyo bwo gutora.


RADIOTV10