Michael Rubin wahoze akora muri Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon), yanenze icyemezo cy’iki Gihugu cyo gukomeza gushyigikira Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu gihe gifatira u Rwanda ibihano, agishinja kwirengagiza ruswa n’ibibazo bya politiki biri muri DRC.
Mu nkuru y’igitekerezo yasohotse mu kinyamakuru Washington Examiner kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ugushyingo 2026, Rubin yanenze Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, n’umujyanama wa Perezida Donald Trump, Massad Boulos, ku buryo bakemura ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na RDC.
Yagaragaje ko inyungu z’ubukungu za Amerika zishyirwa imbere kurusha iy’imiyoborere myiza n’umutekano urambye mu karere.
Rubin yanditse agira ati “Icyo akora gusa ni ugusunika kure imwe muri za Guverinoma zifite umutekano usesuye kandi zishobora kuba inshuti ikomeye ya Amerika”, agaruka ku cyemezo cya Rubio cyo gufatira u Rwanda ibihano.
Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe isesengura rya politiki mu kigo cya Middle East Forum, yemera ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwitaye cyane ku karere ka Afurika yo Hagati kurusha ubundi buyobozi bwinshi bwa Amerika bwabubanjirije.
Gusa yibajije niba uburyo Washington iri gukoresha buzazana amahoro arambye, avuga ko inyungu mu bucuruzi ziri kugira uruhare rukomeye mu mibanire yayo na Guverinoma ya Kinshasa.
Rubin yagaragaje ko RDC ifite umutungo kamere w’agaciro kanini, ubarirwa muri tiriyari 24 z’amadolari ya Amerika, avuga ko icyo gihugu gishobora kuba isoko rikomeye ry’amabuye y’agaciro n’ibindi bikoresho bikenerwa mu ikoranabuhanga rigezweho no mu nganda.
Yagereranyije ubushobozi bw’ubukungu bwa RDC n’uruhare rwo muri peteroli rw’Arabie Saoudite ku isoko mpuzamahanga mu kinyejana cya 20. Icyakora, yaburiye ko ruswa n’umutekano muke bishobora gutuma icyo gihugu kidashobora kubyaza umusaruro umutungo kamere gifite.
Uyu wahoze mu buyobozi bwa Pentagon yanenze imiyoborere ya Perezida Tshisekedi, yibaza ku musaruro wa Guverinoma ye kuva yajya ku butegetsi ndetse n’imiterere y’amatora yo mu 2018 yatsinzemo, akomeje kuvugwaho kutavugwaho rumwe.
Rubin yavuze ko Amerika yirengagije ubufatanye mu by’umutekano bwigeze kubaho hagati y’u Rwanda na RDC, ashinja Tshisekedi gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko mu nyungu za politiki.
Yamaganye kandi uko Guverinoma ya Amerika ibona ikibazo cy’Ihuriro AFC/M23 (ubu ni umutwe wa FRN), avuga ko uyu mutwe wavutse bitewe no kuba Kinshasa itarubahirije amasezerano yari yaragiranye n’abo bari bafitanye ibibazo.
Rubin yanavuze ku ruzinduko yagiriye mu bice bigenzurwa na M23 muri 2024, aho avuga ko yiboneye impinduka mu mutekano, kubona ibiribwa ndetse n’ibikorwa remezo bifasha abaturage.
Ibi Rubin yabivuze nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano u Rwanda ku wa 28 Ukwakira 2026, birimo Minisiteri y’Ingabo n’Ikigo cy’Imari Zigama CSS.
Washington yashinjaga ibyo bigo byombi gufasha umutwe wa M23 no kubangamira imbaraga zigamije guhagarika intambara mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rwamaganye ibirego byo gushyigikira M23, rukomeza kugaragaza ko ibibazo by’umutekano warwo, cyane cyane iterabwoba rituruka ku mutwe wa FDLR, bigomba kubonerwa igisubizo.
Rubin yibajije niba ibihano Amerika yafatiye u Rwanda bizafasha mu gukemura amakimbirane, avuga ko bishobora kwangiza umubano wa Washington na Kigali, ariko ntibikemure ibibazo abona biri muri Guverinoma ya Kinshasa.
Yaburiye kandi ko ruswa ishobora kubangamira ishoramari rya Amerika muri RDC, hatitawe ku gaciro k’umutungo kamere w’icyo gihugu.
Yanashinje Massad Boulos gushaka amasezerano na Tshisekedi, mu byo Rubin abona ko ashyira imbere amahirwe y’ubucuruzi kurusha umutekano wa politiki n’iterambere rirambye.
Yasabye ubuyobozi bwa Amerika kongera gusuzuma uburyo ifata umubano na RDC, avuga ko guhangana na ruswa, no kurandura amacakubiri ashingiye ku moko n’ibibazo by’imiyoborere biri muri Congo ari ingenzi kugira ngo amahoro aboneke kandi inyungu za Amerika muri Afurika yo Hagati zirindwe.
RADIOTV10