Tuesday, November 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyanza: Umugabo yafashwe akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za metero 35

Nyanza: Umugabo yafashwe akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za metero 35

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, hafatiwe umugabo ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 35, yari yakuye ku ipoto y’amashanyarazi.

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva Olivier w’imyaka 42, yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’inzego z’ibanze, nyuma yo gukekwaho kwiba izo nsinga zari zijyanye umuriro w’amashanyarazi mu rugo rwa Uwimana Ferdinand w’imyaka 56.

Ubu bujura bwabereye mu Mudugudu wa Rukomo, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ubujura bw’ibikorwa remezo, birimo insinga z’amashanyarazi, ari ikibazo gikomeye kuko butagira ingaruka ku babikorewe gusa, ahubwo bugira ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’igihugu.

CIP Kamanzi ati “Ubujura bw’ibikorwa remezo, birimo insinga z’amashanyarazi, buhungabanya ubukungu bw’igihugu, budindiza iterambere, bukabangamira imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umutekano muri rusange.”

Akomeza asaba abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwa remezo, batanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho kubyiba cyangwa kubyangiza, kugira ngo bafatwe kandi bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Ati “Turakangurira abaturage gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu gukumira ibyo bikorwa, batanga amakuru ku gihe ku muntu wese ukekwaho kwiba cyangwa kwangiza ibikorwa remezo.”

CIP Kamanzi kandi agira inama abantu bishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka imibereho binyuze mu mirimo yemewe n’amategeko, kuko kwiba ibikorwa remezo bigira ingaruka ku baturage benshi no ku iterambere ry’igihugu.

Yongeraho ko Polisi n’izindi nzego zizakomeza gukurikirana no gufatira ibyemezo abishora muri ibyo bikorwa.

Nsengiyumva Olivier afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo akurikiranwe mu gihe iperereza rikomeje.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =