Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Byiringiro Lague, wanakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Police FC, yarekuwe nyuma yo kumvikana n’umukobwa yari yararezwe gukubita no kumukomeretsa.
Uyu mukinnyi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Ugushyingo 2026, akekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari bahuriye mu icumbi ry’abashyitsi (Guest House), riherereye mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu rutahizamu, yamaze kurekurwa nyuma yuko habayeho ubwumvikane hagati ye n’uwo akekwaho gukubita no gukomeretsa.
Amakuru yatangajwe icyo gihe yavugaga ko Byiringiro yahamagaye uwo mukobwa ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahurira muri iryo cumbi.
Bivugwa ko bamaze kuhagera babanje gusangira amafunguro no kunywa, ariko nyuma y’igihe uyu mukinnyi aza gusaba uwo mukobwa ko baryamana, arabyanga amusobanurira ko atari cyo cyari cyamujyanye aho bari bahuriye.
Amakuru yagiye hanze icyo gihe yavugaga ko nyuma yo kwangirwa, Byiringiro yamukubise, bituma atabaza inzego z’umutekano. Abapolisi bahise bahagera, baramufata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yari yemeje ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu butumwa bwe yari yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, Byiringiro Lague yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda.”
Gusa nyuma y’iminsi afunzwe, amakuru mashya yemeza ko Byiringiro Lague yarekuwe nyuma yo kumvikana n’umukobwa wari wamureze.
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bavugwaho kugira impano yihariye, akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo Vision FC, Intare FC, APR FC na Police FC.
Muri Mutarama 2023, yerekeje muri Suède asinyira ikipe ya Sandvikens IF amasezerano y’imyaka ine. Icyo gihe iyi kipe yakinaga mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Suède.
Gusa nyuma yaje gutandukana na yo amasezerano atarangiye. Byiringiro kandi yagiye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, ayikinira mu marushanwa atandukanye.
RADIOTV10