Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yongeye kugaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’icyumweru atarugaragaraho, aho yagarukanye ubutumwa burimo ubuvuga ko yasubije ipeti rya Lieutenant General Peter Elwelu, yari yarambuye amapeti yose akamugira umusirikare wo ku rwego rwo hasi ruzwi nka Private.
Mu butumwa yashyize kuri X, Muhoozi yavuze ko yari yarakariye cyane uyu mujenerali mu byumweru bishize, bituma afata icyemezo cyo kumwambura amapeti yose. Gusa yatangaje ko yahinduye icyo cyemezo, amusubiza ipeti rya Lieutenant General, ariko ko agomba gukomeza gukurikiranwa n’Urukiko rwa Gisirikare.
Yagize ati “Nari narakariye cyane Elweru mu byumweru bishize. Namanuye ipeti rye ndigira Private. Nari niteguye no kumukorera ibirenze ibyo. Ubu nongeye kumusubiza ipeti rye rya Lieutenant General mu Ngabo zacu zikomeye. Azakomeza kuburana mu Rukiko rwa Gisirikare afite ipeti rye risubijweho.”
Iki cyemezo kije nyuma y’uko Muhoozi yari yatangaje ko yambuye Peter Elwelu amapeti yose, akamugira Private, mu gihe uyu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda yari akomeje kuvugwaho ibirego bijyanye n’ubugambanyi no kugambirira guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Nubwo Muhoozi atigeze asobanura mu butumwa bwe impamvu nyirizina yatumye ahindura icyemezo, yemeje ko Elwelu azakomeza guhatwa ibibazo imbere y’Urukiko rwa Gisirikare, ariko afite ipeti rya Lieutenant General.
Muhoozi yari amaze icyumweru atagaragara kuri X
Kugaruka kwa Muhoozi kuri uru rubuga bibaye nyuma y’uko konti ye izwi nka @mkainerugaba itagaragara guhera ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026.
Icyo gihe byakurikiye ubutumwa bwinshi yari yashyize kuri X, burimo ubwateye impaka ku bijyanye na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, aho yamubwiye ko ashobora kumwirukana muri Guverinoma ndetse akamufunga.
Muhoozi yari yanatangaje ko aramutse agizwe Visi Perezida, Guverinoma ya Uganda yakora hakurikijwe amahame n’imikorere bya gisirikare.
Icyo gihe yari yagize ati “Nimba Visi Perezida, Guverinoma izajya ikora hakurikijwe imikorere ya gisirikare. Nta kongera gukora nabi bizabaho.”
Mu bundi butumwa, yashinje Jessica Alupo kutaba indahemuka kuri Leta ya Perezida Yoweri Museveni, avuga ko afite abayoboke benshi mu gace ka Teso akomokamo, bityo ko badakwiriye kwishingikiriza ku bantu yise abagambanyi.
Yagize ati “Jessica, nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo ziri ku Rugamba, azirukanwa muri Guverinoma yacu vuba. Dufite abayoboke benshi cyane muri Teso. Ntabwo tugomba kwishingikiriza ku bagambanyi.”
Yanavuze ko Visi Perezida Alupo ashobora gufungwa mu gihe iperereza ryagaragaza ko yagize uruhare mu bikorwa by’ubugambanyi yashinjaga Peter Elwelu.
Muhoozi kandi yibukije ko mu bihe byashize yagiye atangaza ko azafunga abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Kizza Besigye na Erias Lukwago, avuga ko ibyo yatangaje yagiye abishyira mu bikorwa.
Kugeza ubwo konti ye yaburaga, ntihigeze hatangazwa niba ari we wayihagaritse ku bushake cyangwa niba ari urubuga rwa X rwari rwafashe icyo cyemezo. Nta n’ubwo icyo gihe Muhoozi cyangwa Igisirikare cya Uganda (UPDF) bagize icyo babitangazaho.
RADIOTV10