Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibyabaye muri Cambodia byabanjirije umwanzuro wabonetse bitoroshye watumye Mushikiwabo agumana ubuyobozi bwa OIF

Ibyabaye muri Cambodia byabanjirije umwanzuro wabonetse bitoroshye watumye Mushikiwabo agumana ubuyobozi bwa OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye uko ibiganiro byabereye mu muhezo mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), byagejeje ku mwanzuro wo kongerera Louise Mushikiwabo amezi 12 ku buyobozi bwawo.

Nduhungirehe yavuze ko mbere y’uko inama yabereye i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15–16 Ugushyingo 2026 iterana, hari hamaze iminsi habaho kutumvikana ku buryo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF yagombaga gukorwamo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Ibihugu bimwe byashakaga ko amatora aba, mu gihe ibindi, byari biyobowe n’u Bufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byifuzaga ko asubikwa kuko byabonaga Mushikiwabo afite amahirwe menshi yo gutsinda.

Nduhungirehe yavuze ko RDC yageze n’aho ikangisha kuva muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorwa. Ibyo ngo byakurikiwe n’igitutu u Bufaransa bwashyize kuri Mushikiwabo kugira ngo akuremo kandidatire, ndetse butangira gushyigikira Dacian Cioloș wo muri Romania.

Ati “Abayobozi ba Congo babwiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ko RDC izava muri Francophonie Louise Mushikiwabo niyongera gutorwa.”

Yongeyeho ko yatunguwe n’uko u Bufaransa bwemeye icyo gitutu, bugatangira gusaba Mushikiwabo gukuramo kandidatire ye, ndetse bukamamaza undi mukandida.

Nduhungirehe yagarutse kandi ku ibaruwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yandikiye Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026. Iyo baruwa yasabaga Perezida Kagame na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kumvikana bitarenze ku wa 14 Ugushyingo, bitaba ibyo abakandida b’Ibihugu byombi bagakurwamo.

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutashoboraga kwemera icyo cyifuzo, kuko cyari uburyo bwo guhatira ibihugu kumvikana ku cyemezo runaka, aho kubahiriza amategeko agenga amatora ya OIF.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Phnom Penh, impaka zarakomeje, u Bufaransa na RDC bikomeza kurwanya ko amatora aba, bivuga ko ashobora guteza amacakubiri muri uyu muryango.

Perezida Kagame yakoranye na bagenzi be

Nduhungirehe yavuze ko ubwo ibiganiro byari bimaze kugorana, Perezida Kagame yashatse uburyo bwo kubona umwanzuro w’ubwumvikane, aganira na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Faure Gnassingbé wa Togo na Romuald Wadagni wa Bénin.

Yasobanuye ko u Rwanda rwabanje gutanga igitekerezo cy’uko manda ya Mushikiwabo yongerwa imyaka ibiri, akazayimara ategura amavugurura y’amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

U Rwanda rwari rwiyemeje kandi ko nyuma y’icyo gihe rutazongera gutanga umukandida kuri uwo mwanya, yaba Mushikiwabo cyangwa undi Munyarwanda.

Ati “Twari twatanze icyifuzo cy’uko manda ya Louise Mushikiwabo yongerwa indi myaka ibiri, kugeza ku nama itaha izabera i Ottawa muri Canada. Nyuma yaho, u Rwanda ntirwari kongera gutanga umukandida.”

Icyakora, mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba Bakuru b’Ibihugu batatu, basabye ko igihe cy’imyaka ibiri kigabanywa kikaba umwaka umwe, ni ukuvuga amezi 12. U Rwanda rwemeye icyo cyifuzo.

Nduhungirehe yavuze ko nyuma yaho icyo gitekerezo cyashyikirijwe Perezida Tshisekedi, ariko na we akabanza kutacyemera, kuko yashakaga ko Mushikiwabo ava ku buyobozi, hagashyirwaho undi muyobozi w’agateganyo.

Ati “Icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida wa RDC, ariko yabanje kugorana kucyemera, kuko we yashakaga igihe gito cy’inzibacyuho, aho Francophonie yari kuba iyobowe n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byayo.”

Nyuma y’ibiganiro, Tshisekedi yaje kwemera igitekerezo cy’uko Mushikiwabo akomeza kuyobora OIF mu gihe cy’amezi 12, hagategurwa amavugurura y’amategeko agenga amatora.

Ni na wo mwanzuro wafatiwe mu nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh, aho amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya atabaye, ahubwo Mushikiwabo akagumana inshingano ze kugeza mu 2027.

Muri aya mezi 12, Louise Mushikiwabo azagira uruhare mu gutegura amavugurura y’amategeko arebana n’umubare wa manda Umunyamabanga Mukuru ashobora gukora, uburyo ibihugu bisimburana kuri uwo mwanya n’amategeko agenga amatora, kugira ngo ibibazo byagaragaye muri iyi nama bitazongera kubaho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 13 =