Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangijwe ingendo za buri munsi z’indege hagati y’u Rwanda na Uganda

Amakuru mashya: Hatangijwe ingendo za buri munsi z’indege hagati y’u Rwanda na Uganda

Sosiyete y’ingendo z’indege ya Uganda Airlines yatangije ingendo hagati y’Umujyi wa Entebbe muri Uganda na Kigali mu Rwanda, aho izajya ikora ingendo za buri munsi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’ingendo hagati y’ibihugu byombi.

Uganda Airlines yatangije ku mugaragaro izi ngendo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2026, yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha abagenzi kubona amahitamo menshi y’ingendo no korohereza abifuza kuva mu Rwanda bajya muri Uganda, cyangwa abava muri Uganda baza mu Rwanda.

Iyi sosiyete yavuze ko u Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku mateka, umuco n’imibanire y’abaturage, bigaragarira mu miryango ituye ku mpande zombi z’umupaka, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ubufatanye mu karere.

Yagaragaje ko izi ngendo zitezweho gufasha abacuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi mu nzego za Leta, abitabira inama n’abandi basura imiryango yabo cyangwa inshuti, ndetse zikazongera amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu bikorwa by’ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza izi ngendo byari bimaze igihe bikenewe bitewe n’umubano Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Yagize ati “Urugendo rwa Kigali-Entebbe rwari rukenewe kuva kera, bitewe n’umubano ukomeye mu bukungu, imibereho n’umuco Ibihugu byacu byombi bifitanye. Kigali ni umujyi ujyanye neza n’urusobe rw’ingendo zacu.”

Yakomeje avuga ko gutangiza ingendo za buri munsi ari intambwe igamije koroshya umubano hagati y’Ibihugu byombi, ariko kandi bikaba n’amahirwe yo guhuza Kigali n’indi mijyi Uganda Airlines igenderamo muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi ibinyujije ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.

Ati “Uretse guhuza imijyi ibiri mikuru, uru rugendo ruhuza Kigali n’urusobe rw’ingendo zacu muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi tunyuze i Entebbe. Ibi biduha amahirwe yo kugera ku isoko rinini, ari na ko duha abagenzi bacu amahitamo menshi y’ingendo.”

Uganda Airlines yavuze ko kongeramo Kigali mu mijyi igenderamo bitumye ubu ikorera ingendo mu mijyi 18, bikaba ari kimwe mu bigaragaza gahunda yayo yo kwagura ibikorwa no kongera amahitamo y’abagenzi.

Kigali yongewe ku mijyi iyi sosiyete igenderamo nyuma y’aho ku wa 27 Ukwakira 2026 yari yatangije ingendo zijya i Accra muri Ghana.

Habaye ibirori byo gutangiza iyi gahunda y’ingendo za Uganda Airlines

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − fifteen =