Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rwa Miliyoni 700 rw’abahoze ari abakozi ba BK habayemo impaka zo gufotorwa n’itangazamakuru

radiotv10by radiotv10
06/02/2022
in MU RWANDA
0
Mu rubanza rwa Miliyoni 700 rw’abahoze ari abakozi ba BK habayemo impaka zo gufotorwa n’itangazamakuru
Share on FacebookShare on Twitter

Abari b’abakozi ba Banki ya Kigali (BK) batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko rukuru nyuma y’umwaka bakatiwe, Basabye urukiko kubarekura.

Aba bakozi ba BK harimo uwahoze akuriye ishami rya BK Kimironko n’uwarukuriye inguzanyo muri iryo shami n’umuyobozi warukuriye umushinga wiswe  ZAMUKA-MUGORE mu gihugu hose.

Bafunzwe muri nzeri 2019 bafatanwa n’abandi bantu 12 bari mubahawe inguzanyo y’umushinga wa Banki ya Kigali wiswe ZAMUKA-MUGORE

Abaregwa bose uko bari 15 Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, Harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Banki ya Kigali (BK) usaga Miliyoni 778,002,947Frw.

Abaregwa  bose kuva batangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburanye bahakana ibyaha byose, basaba urukiko kubarekura kuko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko ntabimenyetso beretse urukiko bibahamya icyaha.

Abaregwa babwiye urukiko ko nta gihombo cyahayeho BK yatejwe n’inguzanyo yahaye bamwe mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mucyo BK yise ZAMUKA-MUGORE.

Banki ya Kigali iri muri uru rubanza iregera indishyi zisaga Miliyoni 950,713,521Frw z’igihombo yise ko yatejwe n’abahoze ari abakozi bayo ubwo hatangagwa inguzanyo za BK mu mushinga wa ZAMUKA-MUGORE BK Ihagarariwe na Me Rutagengwa Jean Damascene.

Muri Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abantu batandatu harimo batatu bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali ibihano bitandukanye abakozi ba BK bakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw

Naho uwitwa Uwizeye Merthe Petite, Uzamushaka Mediatrice na Mulinda Elie bo urukiko rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw kuri buri wese.

Icyenda muri 15 baregwaga n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bagizwe abere urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa uwo mwanya ,mu icyenda baburanaga harimo batanu baburanaga badafunze harimo na Uwizeye Marthe Petite nawe waburanaga adafunze ariko we urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha ruranamukatira.

Abakatiwe n’urukiko bamaze imyaka ibiri n’igice bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Urikiko nyuma yo kurekura bamwe abandi rukabakatira, abakatiwe bahise bajururira urukiko Rukuru kuko batanyunzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra icyemezo cy’urukiko.

Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali izwi nka (BK) yatangije  umushinga wo gutanga inguzanyo mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse wiswe ZAMUKA-MUGORE, uwo mushinga watangiriye mu mashami ya BK yayo harimo Ishami rya BK Kimironko ,Muhanga, ishami rya BK Bugesera n’ishami rya BK rikorera kw’isoko rya Nyarugenge.

Umugore wabaga akora ubucuruzi bucirirtse yasabwaga kuzuza ibisabwa hatarimo gutanga ingwate agahabwa inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw,  ikindi n’uko bitari ngombwa ko abo bagore baba basanzwe babitsa muri BK ariko nanone byasabaga kuba byibura ufite Konti kugira ngo amafaranga uzahabwa azanyuzwe kuri Konti yawe.

Ikindi n’uko iyi nguzanyo uwayihabwaga wese yasabwaga kuyishyura mugihe kitarenze imyaka ibiri akungukira BK 18% yayo yahawe.

Kugirango inguzanyo itangwe umukozi ushinzwe inguzanyo n’umukozi wa BK ukuriye amwe mu mashami yavuzwe haruguru babanzaga gusura uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba ari umucuruzi.

Inguzanyo zose zatanzwe muri icyo gihe zingana na Miliyari 1,8Frw.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko ayo mafaranga yose yatanzwe mu buryo budasobanutse, bituma abari abayobozi ba BK ishami rya Kimironko n’uwaruhagarariye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE batangira gukurikiranwa muri Nzeri 2019.

Abafunzwe babwiye urukiko ko bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko n’izo nzira zidasobanutse ubushinjacyaha bwavuze bwabeshye urukiko, kuko butatanze ibimenyetso bifatika cyangwa ngo bube bwarafatiye mu cyuho uwo bucyekaho icyaha cya ruswa.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 15 =

Previous Post

Perezida Tshisekedi yavuye muri Ethiopia igitaraganya

Next Post

Mu irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga

Mu irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.