Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye amakuru yavugaga ko indege y’intambara yahanuwe n’umutwe wa FRN mu gace ka Minembwe, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari iyacyo, kivuga ko nubwo cyohereje abasirikare muri iki Gihugu, ariko gifite abarwanira ku butaka gusa.
Mu itangazo cyashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2026, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyamaganye amakuru yakwirakwijwe binyuze ku muyoboro wa YouTube wa MUGENZATV, kivuga ko ari ibinyoma.
Iki gisirikare cyemeje ko u Burundi bufite abasirikare bohereje muri DRC mu rwego rw’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, ariko gisobanura ko bakorera ku butaka gusa, nta bikoresho byo mu kirere byo kurwana bafite.
FDNB yavuze ko “Yemera ko yohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ariko bakorera ku butaka gusa, nta bikoresho byo mu kirere byo kurwana bafite.”
Iki gisirikare cyasabye abaturage n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukwirakwiza amakuru atagenzuwe, ahubwo bakajya bashingira ku matangazo yacyo yemewe.
Iri tangazo rije nyuma y’uko kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026, umutwe wa FRN utangaje ko wahanuye indege y’intambara wavuze ko ari iya FARDC, mu gihe yari igiye kugaba ibitero mu gace ka Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze nyuma yuko iriya ndege yari ikimara guhanurwa, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko yahanuwe ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), ubwo yari yiteguye kugaba igitero kuri Minembwe.
Mu butumwa yashyize hanze, Kanyuka yavuze ko uyu mutwe ukomeje kumenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ibyo uvuga ko ari ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yagize ati “Dukomeje kumenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse no kwaguka no gukaza umurego kw’intambara bushora igihugu.”
FRN yanashyize hanze amashusho n’amafoto y’ibyo yavuze ko ari ibisigazwa by’indege yaguye mu mashyamba, ndetse n’amashusho y’abarwanyi bayo bari kumwe n’umuntu bivugwa ko yari umucancuro wari muri iyo ndege, wari wakomeretse.
Mu gihe FRN yavuze ko indege yari iya FARDC, amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko ishobora kuba yari iy’u Burundi. Icyakora, FDNB yahakanye ibyo bivugwa, ishimangira ko abasirikare bayo bari muri DRC bakorera ku butaka gusa.
RADIOTV10