Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

RIB yatanze umuburo ku butekamutwe bwadutse mu Rwanda

RIB yatanze umuburo ku butekamutwe bwadutse mu Rwanda

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umuburo ku baturage, rubasaba kwitondera amatangazo akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yamamaza amagare akoreshwa n’amashanyarazi (E-bikes) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, nyuma y’uko hagaragaye abantu bayakoresha mu bikorwa by’uburiganya.

Mu butumwa bwashyizwe hanze n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu b’abatekamutwe bakoresha ayo matangazo mu gushuka abantu, babasaba kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko bazabagezaho amagare n’ibindi bikoresho mu gihe gito, nyamara baba bagamije kubambura amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubu buriganya bukorerwa mu matangazo ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, aho abatekamutwe bakoresha amafoto agaragara neza n’ibiciro biri hasi kugira ngo bashimishe abantu, babashishikarize kugura ibyo bikoresho batabanje kugenzura niba ababigurisha ari abo kwizerwa.

Yasabye abantu bose kugira amakenga no gushishoza mbere yo kugura ibicuruzwa byamamaza kuri murandasi, bakabanza kugenzura neza uwamamaza, aho ubucuruzi bwe bukorera ndetse n’ukuri ku bicuruzwa aba yamamaza.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Muzirikane ko ibintu byose byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ko iteka biba atari ukuri. Ntihakagire ushukwa n’amafoto meza cyangwa igiciro gito, kuko ari uburyo bumwe bifashisha bareshya abo bashaka gushuka.”

Yasabye abaturage kwirinda kohereza amafaranga ku bantu batabanje kugenzura neza, kugira ngo batagwa mu mutego w’abatekamutwe bashobora kubambura bakoresheje amayeri yo kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB yasoje asaba buri wese kurinda amafaranga ye no gusangiza abandi ubu butumwa kugira ngo na bo bagire amakenga, birinde kugirirwa nabi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa by’uburiganya.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =