Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye Ibihugu gushyiraho umurongo mpuzamahanga ugamije kugenzura ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) no gucunga ingaruka zishobora guterwa na bwo.
Ibi yabivugiye mu nama yihariye yiga ku mutekano wa AI yabereye i Bridgetown muri Barbados ku wa Mbere, aho yasabye ibihugu bihuriye muri Loni guhuza imbaraga bigashyiraho amahame rusange agenga iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko ukomeye.
Yagize ati: “Uyu munsi ndasaba ibihugu bihuriye muri Loni guhuza imbaraga no gushyiraho mu gihe cy’umwaka umwe umurongo mpuzamahanga ushingiye ku mahame rusange, ugamije gucunga ingaruka za AI kandi ukagenzurwa n’inzego zigenga kandi zizewe.”
Guterres, uri hafi kurangiza manda ye iteganyijwe kurangira mu Kuboza 2026, amaze iminsi agaragaza impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’iterambere ryihuse rya AI, zirimo n’intwaro zishobora kwifatira ibyemezo no kugaba ibitero zitagizemo uruhare rw’umuntu, zizwi nka killer robots.
Yavuze ko inzego mpuzamahanga zigomba kuvugururwa kugira ngo zijyane n’ukuri kw’isi ya none, kuko nyinshi muri zo zubakiye ku miterere ya politiki n’ubukungu byaranze isi mu 1945.
Guterres yavuze ko azasaba uzamusimbura, uzatangira imirimo mu mwaka utaha, gushyira imbere kugenzura ikoreshwa rya AI kugira ngo abantu bakomeze kugira ubushobozi bwo kugenzura ejo hazaza habo.
Nubwo ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa bikomeje guhatanira kuyobora isi mu iterambere rya AI, kumvikana ku mabwiriza mpuzamahanga arigenga biracyagoye.
Guterres yavuze ko ibihugu byatangirira ku kumvikana ku bipimo bihuriweho by’umutekano, uburyo bwo kugerageza AI ndetse n’ubugenzuzi bwigenga.
Iki kibazo gikomeje guteza impaka mu bayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga. Bamwe basaba kugabanya umuvuduko w’iterambere rya AI, mu gihe abandi bashyigikiye ko ubushakashatsi n’udushya bikomeza kwihuta.
Muri Nzeri 2026, Perezida wa Amerika Donald Trump yakiriye abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bemera gukurikiza ku bushake amahame agamije guteza imbere umutekano wa AI.
RADIOTV10