Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

DRCongo yavuze ko iri gushakisha indege yayo nyuma yuko FRN yigambye guhanura iy’intambara ya FARDC

DRCongo yavuze ko iri gushakisha indege yayo nyuma yuko FRN yigambye guhanura iy’intambara ya FARDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iri gushakisha indege yayo yaburiwe irengero nyuma y’uko umutwe wa FRN uvuga ko wahanuye indege y’intambara yari igiye kugaba ibitero mu gace ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo.

Igisirikare cya DRC cyavuze ko ku Cyumweru, tariki 22 Ugushyingo 2026, cyabuze itumanaho n’indege nto yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari itwaye imizigo, nyuma y’uko ihuye n’ikirere kitameze neza. Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyabaye kuri iyo ndege n’abari bayirimo.

Ku ruhande rw’umutwe wa FRN watangaje ko wahanuye indege y’intambara yari igiye kurasa mu gace ka Minembwe. Amakuru yatangajwe avuga ko abantu bane bari bayirimo, barimo umupilote w’Umunya-Uganda n’undi wo muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yafashwe ari muzima.

Kuri uyu wa Mbere, igisirikare cya Uganda cyahakanye ko cyaba gifite uruhare muri icyo gikorwa. Mu butumwa bwashyizwe kuri X buvugwaho kuba ari ubw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “UPDF nta ruhare yagize mu ndege yahanuwe i Minembwe. Twafatiye ibihano iyo kompanyi.”

Nta zina rya kompanyi ryatangajwe cyangwa ngo hasobanurwe ibihano yafatiwe. Gen. Muhoozi nyuma yongeyeho ko nta Munya-Uganda wemerewe gukorera kompanyi z’abacanshuro muri DRC.

Ibi byakurikiye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo ubazwa ibibazo hafi y’ibyasigaye by’indege. Muri ayo mashusho, uwo mugabo avuga ko ari Umunya-Uganda kandi ko yari yoherejwe na Guverinoma.

Ikinyamakuru Mail & Guardian cyo muri Afurika y’Epfo cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa FRN wavuze ko umupilote w’Umunya-Afurika y’Epfo yari umucanshuro, adafite aho ahuriye n’agace yari yoherejwe kurimbura.

Umuvugizi wungirije wa FRN, Oscar Balinda, yabwiye icyo kinyamakuru ko mu burasirazuba bwa RDC hari intambara irimo Ibihugu byinshi.

Mu minsi ishize, imirwano hagati ya FRN n’ingabo za Guverinoma ya DRC yarushijeho gukaza umurego. FRN ishinja Guverinoma kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage.

Iyo mirwano iri no kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi. Umuryango Médecins Sans Frontières (MSF) uherutse gutangaza ko imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru yawuhatiye guhagarika by’agateganyo ibikorwa bimwe byo kugeza ubuvuzi ku baturage.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) na ryo ryatangaje ko ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola byakomwe mu nkokora, kuko abakozi benshi b’ubuzima batabasha kugera aho abarwayi bari kubera imirwano.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =