Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Phanuel Kavita unaheruka kuyitsindira igitego inaheruka kubona, yatandukanye na Birmingham Legion FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asoza urugendo rw’imyaka itandatu yari amaze muri iyi kipe.
Iyi kipe ikina muri shampiyona ya USL Championship yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, inamushimira uruhare yagize mu gihe cyose yayimazemo.
Kavita na we yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe, abashimira uburyo bamushyigikiye mu bihe bitandukanye by’ibihe bitandatu yari amaze muri Birmingham Legion FC.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yagize ati “Imyaka itandatu. Ibihe byinshi bitazibagirana. Mbega urugendo rwiza rwabaye! Ku bafana, ndabashimira ishyaka n’ubufasha mwangaragarije muri uru rugendo rwose. Ni mwe mwatumye rurusha agaciro.”
Uyu myugariro yerekeje muri Birmingham Legion FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021 utangira. Mbere yo kuyerekezamo, yari yarakiniye andi makipe arimo Real Salt Lake, Puerto Rico FC na Saint Louis FC.
Muri Birmingham Legion FC, yabaye umwe mu bakinnyi b’inararibonye, ahabwa inshingano z’ubuyobozi mu kibuga ndetse anambara igitambaro cya kapiteni.
Mu kwezi k’Uuboza 2024, Kavita yari amaze gukinira iyi kipe imikino 126 mu marushanwa yose, bituma yongerwa amasezerano y’imyaka myinshi.
Mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye guhamagarwa mu Ugushyingo 2024, ubwo umutoza Frank Torsten Spittler yari yamushyize mu bakinnyi bazifashishwa mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yari guhuza u Rwanda na Libya ndetse na Nigeria.
Yatangiye gukinira Amavubi ku mugaragaro ku wa 5 Kamena 2025, mu mukino wahuje u Rwanda na Algeria.
Muri Nzeri uwo mwaka, yongeye guhamagarwa mu ikipe yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIFA cya 2026, aho u Rwanda rwagombaga guhura na Nigeria na Zimbabwe.
Kavita kandi ni na we uheruka gutsinda igitego cy’Amavubi aheruka kubona aho yatsinze icy’umutwe mu mukino u Rwanda rwakinnye na Mali ku wa 13 Ugushyingo 2026, mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027) kikaba ari na cyo gitego cye cya mbere atsindiye u Rwanda.
RADIOTV10