Umutwe witwaje intwaro wa Convention for the Popular Revolution (CRP) ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko uhagaritse urugendo rwo kwigarurira umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, ndetse ko ugiye kuva mu bice wari umaze kwigarurira nyuma y’imirwano ikomeye wahanganyemo n’ingabo za Leta.
Mu itangazo washyize hanze, uyu mutwe uyobowe na Thomas Lubanga, washinje ingabo za Leta ya DRC n’abo bafatanyije kugaba ibitero ku baturage no ku birindiro byawo, ariko uvuga ko ugikomeje gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro biri kuba ku bigizwemo uruhare n’ubuhuza bwa Uganda.
CRP yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwerekeza i Bunia no kuva mu bice yari iherutse gufata, mu rwego rwo kubahiriza ibyo yiyemeje mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa DRC byabereye muri Uganda.
Iki cyemezo kije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu gace ka Djugu, muri Ituri, aho imirwano yongeye kubura hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta, bigatuma abaturage ibihumbi bahunga berekeza i Bunia kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko ibitangazamakuru byo muri ako gace bibitangaza.
Iyi mirwano yahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ingendo mu bice bitandukanye by’ako gace, bituma havuka impungenge ku mutekano w’umujyi wa Bunia. Kugeza ubu, ingabo za Congo ntiziratangaza ibisobanuro birambuye ku mirwano iheruka.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe hari imbaraga zo gusubukura ibiganiro hagati ya CRP n’ubuyobozi bwa DRC. Ku wa 09 Ukwakira 2026, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakiriye ibiganiro byahuje Thomas Lubanga n’intumwa z’abayobozi bakuru ba Leta n’ingabo za DRC, byabereye i Entebbe muri Uganda.
Thomas Lubanga wahoze ayobora umutwe witwaje intwaro, ari no mu bantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye. Muri 2012, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara birimo kwinjiza abana mu mitwe yitwaje intwaro no kubakoresha mu mirwano. Yarekuwe muri Werurwe 2020, amaze kurangiza igihano cye.
Intara ya Ituri imaze imyaka iri mu bihe bidasanzwe by’umutekano kuva muri Gicurasi 2021. Ni na yo ntara yibasiwe cyane n’icyorezo cya Ebola cyatangajwe muri RDC muri Gicurasi 2026.
RADIOTV10