Thursday, November 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu kigera ku 9,5%

Amakuru mashya: Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu kigera ku 9,5%

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo fatizo cy’inyungu (Central Bank Rate – CBR) kigera kuri 9,5% kivuye ku 8,75%, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’izamuka ry’ibiciro no kubungabunga ubukungu bw’Igihugu.

Ibi byatangajwe na BNR kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2026 ubwo Guverineri w’iyi Banki, Soraya Hakuziyaremye yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myanzuro mishya ya Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda.

Yavuze ko iki cyemezo gikurikiye ibindi yari yarafashe byo kuzamura iki gipimo mu bihe byashize muri uyu mwaka, mu gihe izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara mu bukungu bw’u Rwanda.

Iyi Banki yavuze ko Komite ishinzwe politiki y’ifaranga (MPC) izakomeza gukurikirana imigendekere y’ubukungu n’ingaruka zishobora kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro.

BNR yashimangiye ko izakomeza gushyira imbere kubungabunga ubushobozi bw’ifaranga, kugira ngo izamuka ry’ibiciro rigere ku gipimo cya 5% giteganywa.

Iyi Banki iteganya ko izamuka rusange ry’ibiciro rizagenda rigabanuka kuva mu gihembwe cya kabiri cya 2027, rikazagera mu gipimo gisanzwe kirimo n’icyo cya 5% mu mpera z’uwo mwaka.

Yavuze ko ibi bizaterwa n’ingamba za politiki y’ifaranga n’izindi Leta izafata. Icyakora, yagaragaje ko ingaruka za El Niño zikomeje kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kuba bimwe mu bishobora kubangamira iri teganyagihe.

Izamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku bukungu

BNR yagaragaje ko izamuka rusange ry’ibiciro ryakomeje kwiyongera mu gihembwe cya gatatu cya 2026, aho impuzandengo yaryo yageze kuri 15,8%, ivuye kuri 13,2% mu gihembwe cya kabiri.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bishya, mu gihe izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi (Core Inflation) ryagabanutse.

Mu kwezi k’Ukwakira 2026, izamuka rusange ry’ibiciro ryageze kuri 19,5%, rigaragaza ko igitutu cy’ibiciro ku isoko kigikomeye.

Mu rwego rw’isoko ry’imari, inyungu amabanki yishyuranaho mu gihe agurizanya (Interbank Rate) yazamutse, aho impuzandengo yayo mu gihembwe cya gatatu cya 2026 yari 8,44%, ivuye kuri 5,85% mu gihembwe nk’icyo mu mwaka wa 2025.

BNR yavuze ko iri zamuka rifitanye isano n’ingaruka z’ingamba zo kuzamura inyungu yari yarafashe mbere, zatangiye kugaragara ku isoko ry’imari.

 

Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera

Nubwo izamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku bukungu, BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutseho 9,4% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Iri zamuka ry’umusaruro w’Igihugu ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibyinjizwa n’ibikorwa byo muri serivisi n’inganda.

BNR yavuze ko izakomeza gukurikirana uko ubukungu bwifashe n’impinduka zishobora kugira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro, kugira ngo ibyemezo bizajya bifatwa mu rwego rwa politiki y’ifaranga bijyane n’igihe kandi bifashe gusubiza izamuka ry’ibiciro ku gipimo cyifuzwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =