Vera von Lehndorff wamamaye cyane ku izina rya Veruschka, akaba umwe mu banyamideli ba mbere bakomeye ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 87.
Veruschka yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1960 na 1970, bitewe n’uburyo yari muremure, uko yifotozaga mu buryo budasanzwe ndetse n’uko yatumye isi y’imideli ihindura imyumvire yari isanzwe ifite ku banyamideli.
Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe ku rubuga rwa internet rw’ikigo gikora imikandara y’akataraboneka cy’umuvandimwe, Catharina Kappelhoff-Wulff.
Mu butumwa bwatangajwe, bavuze ko mu myaka ya za 1960 na 1970 yagize uruhare rukomeye mu mpinduramatwara n’iterambere ry’imideli, ku buryo nta wundi wamugeraho muri ibyo bihe.
Bamushimye nk’umugore udasanzwe wari ikirangirire ku Isi.
Veruschka yari atandukanye n’abandi banyamideli bo mu gihe cye, kuko atagarukiraga ku gufata amafoto asanzwe, ahubwo yakoreshaga umubiri we mu buryo bwagutse kandi bugaragaza ubuhanzi. Yanagiraga uruhare rugaragara mu gutegura uko amafoto yafashwe agomba kuba ameze.
Yavutse mu 1939 i Königsberg, umujyi wari mu gace ka Prussia y’Iburasirazuba, ubu ukaba witwa Kaliningrad ukaba mu Burusiya. Yakuriye mu muryango wari utuye mu gace ubu gaherereye muri Pologne.
Yakuranye ibikomere by’Intambara ya Kabiri y’Isi, kuko se, Heinrich Graf von Lehndorff, yari umwe mu barwanyaga ubutegetsi bw’Abanazi mu Budage. Yaje kwicwa nyuma yo kugira uruhare mu mugambi wo guhirika no kwica Adolf Hitler mu 1944, ariko ukaza kunanirana.
Nyuma y’intambara, umuryango we wimukiye i Hamburg mu Budage, aho Veruschka yize ibijyanye n’ubugeni mbere yo kwimukira mu mujyi wa Florence mu Butaliyani.
Aho ni ho yatangiye kumenyekana afite imyaka 20, ubwo yavumburwaga n’umufotogarafe w’Umutaliyani witwa Ugo Mulas.
Kubera uburebure bwe burenga metero 1,80, isura ye n’uburyo yifotozaga, Veruschka yahise atandukana n’abandi banyamideli bo mu gihe cye. Amafoto ye yarangwaga n’uburyo bwihariye, ubuhanga n’udushya.
Mu myaka ya za 1960, yari amaze kuba umwe mu banyamideli bazwi cyane kandi bahembwaga amafaranga menshi ku Isi. Ibi byatumye anakundwa na Diana Vreeland wari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Vogue, wamushyize ku gifuniko cy’iki kinyamakuru inshuro 12.
Uretse ibikorwa byo kumurika imideli, Veruschka yanagaragaye muri filime zitandukanye. Muri zo harimo Blow Up yakozwe na Michelangelo Antonioni, aho yakinnye ari we ubwe mu mashusho azwi cyane ahuriyemo n’umukinnyi w’Ubwongereza David Hemmings. Yanagaragaye kandi muri filime Casino Royale yo mu 2006.
RADIOTV10