Leta ya Zambia yahagaritse imyigaragambyo yari igamije kwamagana igitekerezo cyo gukuraho umubare ntarengwa wa manda za Perezida, mu gihe impungenge ku bwisanzure bwa politiki zikomeje kwiyongera muri iki gihugu.
Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, batavuga rumwe n’impinduka zishobora gutuma Perezida Hakainde Hichilema akomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2031, igihe manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Polisi yasobanuye ko yahagaritse imyigaragambyo kubera impungenge z’uko hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko urubyiruko rushyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya UPND na rwo rutangaje ko ruzakora imyigaragambyo rushyigikira gukuraho iyo mipaka.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Clement Andeleki, yavuze ko icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira amakimbirane, ahakana ko Perezida Hichilema ashaka manda ya gatatu.
Linda Kasonde, wahoze ayobora Urugaga rw’Abavoka muri Zambia akaba umwe mu bateguye imyigaragambyo, yavuze ko basabye polisi kubaha indi tariki yo kuyikora, banajuririra icyemezo cyo kuyihagarika.
Ibi bibaye mu gihe Zambia ikomeje guhangana n’impaka za politiki zikurikira amatora ya Kanama 2026, aho Hichilema yatsinze ku majwi arenga 61%. Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) zagaragaje ibibazo birimo guhagarika ibarura ry’amajwi no gukura indorerezi zimwe mu bikorwa by’amatora.
Nanone, abanyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Brian Mundubile na Makebi Zulu, bamaze iminsi irenga 100 bafunzwe bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi. Gusa bahakana ibyo baregwa, bakavuga ko ibirego barengwa bifitanye isano n’impamvu za politiki.
Abamagana gukuraho manda ntarengwa bavuga ko bishobora guca intege demokarasi n’inzego zigenzura ubutegetsi. Iyi mpaka kandi zigaragara no muri Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho impinduka mu Itegeko Nshinga zateje impungenge ku kongera igihe abayobozi bamara ku butegetsi.
RADIOTV10