Friday, November 27, 2026
RW|EN
SIPORO

Abakunzi ba ruhago bashobora kuzabona ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo na Messi bakina mu ikipe imwe

Abakunzi ba ruhago bashobora kuzabona ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo na Messi bakina mu ikipe imwe

Abakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kubona Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakina mu ikipe imwe, mu mukino wo gusezera umunyabigwi Carlos Tévez uteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2026, kuri stade La Bombonera muri Argentine.

Tévez, wahoze ari rutahizamu w’amakipe akomeye arimo Manchester United, Manchester City na Juventus, yatangaje ko yifuza kubona aba bakinnyi bombi bitabira uwo mukino uzaba ugamije kwizihiza urugendo rwe mu mupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Argentine, TyC Sports, Tévez yavuze ko yifuza kubona Messi cyangwa Cristiano Ronaldo bahanganye na Rolando “Flaco” Schiavi, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Boca Juniors.

Yagize ati: “Nzishima cyane ndeba Messi na Cristiano bakina mw’ikipe imwe bahanganye na Rolando ‘Flaco’ Schiavi”

Amagambo ya Tévez yashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru cyane . Nk’uko Tevez abivuga kuba Lionel Messi azitabira uwo mukino bisa nk’ibyemejwe, mu gihe uruhare rwa Cristiano Ronaldo rukiri icyifuzo cya Tévez.

Rolando Schiavi, ubu ufite imyaka 53, ni umwe mu bakinnyi bubashywe cyane mu mateka ya Boca Juniors, akaba ashobora guhangana n’abakinnyi babiri bafatwa nk’abagize amateka y’umupira w’amaguru.

Messi yakinanye na Tevez mw’ikipe y’igihugu mugihe Cristiano Ronaldo bakinanye muri Manchester United . Kubabona basangiye ikibuga, ndetse wenda bakaba bari mu ikipe imwe, byaba ari ibintu bidasanzwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru.

Icyakora, kugeza ubu kuba Ronaldo azitabira uyu mukino ntibiratangazwa nk’ukuri kwemejwe; ni icyifuzo Carlos Tévez yagaragaje.

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 18 =