• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamvumba wakoraga muri MININFRA wari wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyari 21 yagabanyirijwe ibihano

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in MU RWANDA
0
Nyamvumba wakoraga muri MININFRA wari wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyari 21 yagabanyirijwe ibihano
Share on FacebookShare on Twitter

Nyamvumba Robert wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, wahamijwe ibyaha bya ruswa agakatirwa gufungwa imyaka 6 no gutanga ihazabu ya Miliyari 21 Frw, akajurira, yagabanyirijwe ibihano akatirwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 50Frw.

Nyamvumba Robert [umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba], yari yabanje kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ari rwo rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6 Frw.

Aregwa ibyaha bya ruswa aho bivugwa ko yatse ruswa ya Miliyari 7 Frw umushoramari w’umunyamahanga wari watsindiye isoko muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mu bujurire bwe, yatakambiye Urukiko Rukuru, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Yari yajuriye asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yavugaga ko imyaka itandatu ari myinshi ndetse n’ihazabu rya Miliyari 7 Frw ntaho yazikura kuko atarazitunga.

Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo cyarwo, rwavuze ko ubujurire bwa Nyamvumba bufite ishingiro ku ngingo zimwe na zimwe, rumuhanisha gufungwa amezi 30 [imyaka ibiri n’igice] ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 50 Frw.

Nyamvumba watawe muri yombi muri Werurwe 2020, agiye kuzuza imyaka ibiri afunze, bivuze ko ashobora kuzarekurwa muri Nzeri uyu mwaka wa 2022.

Umunyamategeko Me Shema Gakuba Charles wunganiye Nyamvumba yavuze ko nubwo bari basabye Urukiko kumusubikira igihano, ariko n’iki cyemezo ntacyo gitwaye.

Yagize ati “Kuva ku myaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21,6Frw ukagera ku myaka ibiri n’igice nta mpamvu umuntu atabishimira ubutabera bwakoze akazi kabwo neza.”

Robert Nyamvumba amaze iminsi aburana ubujurire (Photo/Jean Paul Nkundineza)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Next Post

Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.