Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo witwa Gervais Byangabiza wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, yabitswe ko yapfuye ubundi abo mu muryango we bacukura imva imaze gupfuba, bagura n’isanduku, bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ni muzima ndetse ari no gufata ifunguro rya mu gitondo.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wo mu Kagari ka Rusagara, yavuzwe nyuma y’uko akubiswe icyuma mu mutwe n’umukozi wo mu rugo wo muri aka gace mu cyumweru gishize tariki 01 Gashyantare 2022, aramukomeretsa cyane.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uyu Gervais Byangabiza yakubiswe n’umukozi wo mu rugo witwa Theogene Sibongiriye amusanze ari gukatakata ibyatsi byo mu busitani, undi amwenderanyaho ahita amukubita ikofi ari na byo byatumye uyu mukozi ahita amukubita icyo cyuma yakoreshaga mu gukatakata ibyatsi.

Kigali Today dukesha aya makuru ivuga ko Gervais Byangabiza wahise akomereka bikabije mu mutwe, yahise ajyanwa ku ku Kigo Nderabuzima cya Sovu, ariko bahita bamwohereza ku bitaro bya Kabutare kuko yari yakomeretse cyane.

Gusa ngo ku bitaro bya Kabutare ntawundi bajyanye, ari nabwo haje kuvugwa amakuru ko yapfuye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo, gufasha umuryango we gutegura igikorwa cyo kumushyingura ubundi ku wa 03 Gashyantare 2022 bucya bitegura gushyingura ari na bwo bacukuye imva, banagura isanduku, banakodesha imodoka ubundi berecyeza ku bitaro bya Kabutare gufata umurambo.

Bageze ku Bitaro batunguwe no gusanga uwo bari bagiye gufatira umurambo, yibereye mu cyumba kimwe cy’ibi bitaro ari kwinywera igikoma ndetse yatangiye gutora ka mitende dore bucyeye bwaho tariki 04 Gashyantare 2022 bamusezereye agataha.

Isanduku yari yaguzwe yasubijwe aho yabarijwe naho imva yari yacukuriwe bayishyinguramo umutumba, ubu uwari wabitswe ari kwitabwaho n’umuryango we mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru