Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”

radiotv10by radiotv10
18/02/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abaturage bati “Turambiwe kurara rwantambi kubera imvura n’abaje kudufasha bakaduha kawunga”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barambiwe guhora bashyingura ababo bakomeje kwicwa n’ibiza by’imvura nyinshi, na bo bakaba basigaye barara badasinziriye kubera imvura ikomeje kubasenyera no kubatwara ibyabo ngo n’abaje kubafasha bakabaha ibyo kurya nyamara atari byo bakeneye.

Aba baturage baravuga ibi nyuma yo kubura abantu bane mu byumweru bibiri bishwe n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi imanura imivu iturutse mu musozi wa Rubavu.

Aba baturage batunga agatoki inzego z’ubuyobozi zikomeje kubarangarana kuko iki kibazo batahwemye kukigaragaza ariko ntihagire igikorwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Ndarambiwe, n’abaturage hafi ya twese turarambiwe kurara rwantambi uko imvura ihinze gato tukarara tudasinziriye, aho igwirieye ikadutwara ibyacu n’ugiye kudufasha akaduha kawunga nk’aho ari cyo kibazo dufite.”

Uyu muturage avuga ko ikibazo bafite atari icyo kubura ibiribwa, ahubwo ko ari amazi abasenyera aturuka muri uyu musozi.

Aba baturage bavuga ko mu gihe iki kibazo kitakemuka, bazitabaza Umukuru w’Igihugu ngo kuko badahwema kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero ntibuvuga rumwe n’aba baturage kuri iki kibazo, ahubwo bugashinja abaturage kudafata amazi ava ku nzu zabo, bukanabasaba kwitabira ibikorwa by’umuganda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Umuyobozi w’uyu Murenge yagize ati “Ibyo kuvuga by’uburangare byo ndumva tutabyumvikanaho kuko nk’umuturage ubona atuye ahantu ho mu manegeka hari inshingani asabwa nko kureba uko afata amazi aturuka ku nzu ye.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + nine =

Previous Post

Rulindo: Inzara iravuza ubuhuha mu mudugudu w’ikitegererezo none bamwe bari kuwuhunga

Next Post

Musanze: Yafashwe atwaye moto adafite Permis avuga ko ari umusirikare, bamubajije ikarita arayibura

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Yafashwe atwaye moto adafite Permis avuga ko ari umusirikare, bamubajije ikarita arayibura

Musanze: Yafashwe atwaye moto adafite Permis avuga ko ari umusirikare, bamubajije ikarita arayibura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.