• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Babiri barimo umukecuru w’imyaka 79 bafatanywe urumogi barutwaye kuri moto

radiotv10by radiotv10
18/02/2022
in MU RWANDA
0
Nyagatare: Babiri barimo umukecuru w’imyaka 79 bafatanywe urumogi barutwaye kuri moto
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri barimo umukecuru w’imyaka 79, bafatiwe mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, bafite ibilo 28 by’urumogi babitwaye kuri moto.

Uyu mukecuru witwa Mukandinda yafatanywe na Nduwayo w’imyaka 29 y’amavuko wari umutwaye kuri moto bafite iki kiyobyabwenge bafatanywe.

Aba bombi bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko aba bantu bakora ubucuruzi bw’urumogi bituma Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare ibafata kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022.

SSP Hamdoun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ivuga ko nyuma yo kumenya ariya makuru, Abapolisi bahise batangira igikorwa cyo gufata aba bantu bombi.

SSP Hamdoun Twizeyimana avuga ko ubwo aba bantu bafatwaga, ikiyobyabwenge cy’urumogi cyari gifitwe n’uyu mukecuru w’imyaka 79 mu gihe undi yari atwaye moto bari bariho.

Aba bafashwe bombi, ubu bafungiye kuri statio y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyagatare kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SSP Hamdoun Twizeyimana yaboneyeho gutanga ubutumwa agira ati “Turasaba abaturage kwirinda gukora ubucuruzi butemewe, bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere.”

Bafatanywe ibilo 28 by’urumogi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

TdRwanda: Abanyarwanda bashobora guhindura ibintu…Bahawe amagare agezweho basabwa kwegukana irushanwa

Next Post

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.