Umunsi wa nyuma w’amatora y’Abayobozi b’inzego z’Ibanze mu Rwanda wageze, aho mu Turere 27 tw’Intara enye haramukiye amatora y’abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere. Abayobozi b’Uturere ba mbere bamenyekanye barimo Sindayiheba Phanuel wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi.
Ni amatora yakozwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026 yabimburiwe n’indahiro z’Abagize Inama Njyanama z’Uturere 27 baherutse gutorwa muri buri Karere.
Nyuma y’izi Ndahiro, hatowe abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere twose, iba igizwe n’abantu batatu, Perezida wayo, Visi Perezida ndetse n’Umujyanama.
Nyuma ya Biro y’Inama Njyanama, hakurikiweho igikorwa ry’itora ry’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, itorwa n’abagize Biro z’inama Njyanama z’Utugari tugize Akarere runaka, Abagize Inama Njyanama z’Imirenge, Abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Inteko itora Komite Nyobozi y’Akarere kandi igizwe n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere ndetse n’abagize Komite y’Abikorera ku Rwego rw’Akarere.
Mu bayobozi b’Uturere bamenyekanye mbere batowe, barimo Sindayiheba Phanuel wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi, uw’Akarere ka Burera Ildephonse Niyibizi.
Mu Karere ka Karongi hongeye gutorwa Muzungu Gerald, mu gihe mu Karere ka Ngororero hatowe Bikorimana Jean Paul. Hari kandi Sekanyange Jean Leonard wongeye gtorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.
Mu Karere ka Nyamasheke hongeye gutorwa Mupenzi Narcisse wari usanzwe n’ubundi ari Umuyobozi w’Aka Karere, naho mu Karere ka Ngoma, na ho hakaba hongeye gutowa Niyonagira Nathalie.



RADIOTV10