Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ababitekereza ahubwo nibo bizabaho- P.Kagame asubiza abatekereza imigambi mibisha ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
01/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ababitekereza ahubwo nibo bizabaho- P.Kagame asubiza abatekereza imigambi mibisha ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yibukije ko abagambirira kugirira nabi u Rwanda, nta na rimwe bizabahira, nk’uko bimaze iminsi bigarukwaho n’Umukuru w’Igihugu kimwe wagaragaje ko yifuza gutera u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo yatangiye mu birori yayoboye byo kwakira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2023, byo gusoza umwaka.

Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yatanze hamaze iminsi micye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye kugaragaza ko yifuza kugirira nabi u Rwanda.

Mu butumwa yatangiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Tshisekedi; yavuze kenshi ko yatera u Rwanda, kandi ko yarasa Kigali yibereye i Goma.

Yavuze ko niyongera gutorwa, ashobora kuzasaba abagize Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutera u Rwanda ngo mu gihe rwakomeza kubabera umwanzi.

Perezida Paul Kagame muri iri jambo rye ryo ku wa Gatandatu, yavuze ko u Rwanda rwageze habi hashoboka ariko ko rudashobora kongera kuhasubira ukundi, ku buryo uwarwifuriza ibibi, adashobora kugera ku migambi ye.

Ati “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho, ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye, ibyo biramureba.”

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko amagambo ya Tshisekedi yayaterwaga no kugira ngo areshye Abanyekongo bongere bamutore, gusa Perezida Paul Kagame abona amagambo yavuzwe n’Umukuru w’Igihugu ndetse inshuro nyinshi, atayafata muri ubwo buryo.

Ati “Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yakunze kuvuga ko nubwo itasubizanyije na Perezida Tshisekedi wongeye kuvuga amagambo aremereye ku Rwanda no ku Mukuru warwo, ariko ko nanone itabyirengagie, ahubwo ko byatumye u Rwanda rurushaho kwitegura guhangana n’icyaza gihungabanya umutekano warwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

IFOTO: Karegeya washinze ‘Ibere rya Bigowe’ yishimiye guhura n’imfura ya Perezida Kagame

Next Post

UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

UK: Hateguwe operasiyo rurangiza yo kurandura ba rushimusi bigize ba rusahuriramunduru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.