Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rurimo n’abacancuro b’abanyamahanga, rwongereye umurego mu bitero ruri kugaba mu bice bituwe n’abaturage n’ibyo rigenzura.
Ibi bitero byabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026, bibaye nyuma yuko havuzwe amakuru ko hari abacancuro b’Abanya-Colombia boherejwe muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Epfo bavuye mu gace ka Kalemie.
Ibi bice byo birimo ibituwe n’Abanyekongo b’Abanyamulenge, bimaze iminsi byibasiwe n’ibitero by’uruhande rw’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, rukoreshamo n’intwaro za rutura zirimo n’indege zitagira abapilote.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu makuru y’umwuka wiriwe kuri uyu wa Kane, yavuze ko “Ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Igihugu z’Uburundi (FDNB), n’abacanshuro b’abanyamahanga, bongereye ibitero byabo mu duce dutuwe cyane”
Kanyuka yavuze ko kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa saba z’umugoroba kuri uyu wa Kane, izi ngabo zagabye ibitero icyarimwe mu duce twa Gakenke, Irundu, Bidegu, na Mikenke.
Yagize ati “Zagabye ibitero byo ku butaka ndetse zinohereza indege zitagira abapilote za kamikaze n’indege zirasa roketi za KT-6.”
Nanone kandi kuri uyu wa Kane, aba bahuzamugambi barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, bagabye ibitero mu gace ka Kabare, kuva saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kugeza saa saba z’umugoroba.
Ku isaha ya saa saba z’umugoroba, uru ruhande ruhanganye n’Ihuriro AFC/M23 rwanagabye ibindi bitero mu duce twa Kumadepo na Kasovu, muri Teritwari ya Kalehe.
Umuvugizi wa AFC/M23 yongeye kwemeza ko iri Huriro rigikomeje gushyira imbere inyungu zo kurinda abaturage b’abasivile, bityo ko izajya ikoresha imbaraga kugira ngo ihangane n’ibi bitero.
RADIOTV10






