Abacancuro b’indwanyi kabuhariwe ‘bafasha FARDC’ bagaragaye bambariye urugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uherutse kwemeza ko hari abacancuro b’Abarusiya bari gufatanya na FARDC mu ntambara ihanganishije uyu mutwe n’igisirikare cya Congo, wagaragaje ifoto y’izi ndwanyi bivugwa ko ari izo mu itsinda rya Wagner bari mu modoka ifite ibirango bya DRC.

Mu butumwa buherutse gutangazwa na M23 ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 buvuga ko ari ubw’umwaka mushya, uyu mutwe weruye ko mu bari gufasha FARDC bahanganye, harimo abacancuro baturutse ku Mugabane w’u Burayi.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa bwa M23, uyu mutwe waboneyeho kugaya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjiza abanyamahanga mu bibazo byabo, ndetse unabusaba ibisobanuro kuri iki gikorwa bwakoze cyo kuzana abacancuro.

Uyu mutwe wa M23 kandi umaze iminsi ugaragaza ibimenyetso bihamya ko aba bacancuro koko bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, uyu mutwe washyize hanze amafoto agaragaza abo wise abo bacancuro, uvuga ko bafotorewe aho bacumbitse kuri Hoteli ya Biza iri mu Mujyi wa Goma.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, uyu mutwe wongeye kugaragaza ifoto y’abo barwanyi bari mu modoka ifite ibirango bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bambaye impuzankano ndetse banafite imbunda.

Ubutumwa buherekeje iyi foto yashyizwe kuri Twitter y’uwitwa General Sultan Makenga [ntibizwi niba ari Umugaba mukuru wa M23], bugira buti Itsinda ryabarwanyi ryAbarusiya Wagner ubu bari mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo bafashe uruhande rwa FARDC ihanganye na M23.

Ubu butumwa bugaragaza ikitonderwa, busoza bugira buti “Kinshasa [ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] bugomba kuzirengera ingaruka.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi hari hagaragaye ifoto y’umurwanyi w’umuzungu warasiwe ku rugamba ruhanganishihe FARDC na M23, bivugwa ko ari umwe muri aba bacancuro bahawe ikiraka n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru