Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rwibukije abacukuzi n’abafite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro ko bagomba kongera ingamba z’umutekano, mu gihe u Rwanda rwinjira mu gihe cy’imvura nyinshi iteganyijwe guhera muri uku kwezi kwa Nzeri 2026.
RMB ivuga ko ishingiye ku makuru y’Iteganyagihe atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, METEO Rwanda, ateganya ko iki gihe kizajyana n’imvura nyinshi izwi nka El Niño.
Kubera ko imvura nyinshi ishobora guteza ibibazo birimo isuri, gutenguka kw’ubutaka no kwinjira kw’amazi mu birombe, Ubuyobozi bwa RMB bwavuze ko “buburira abacukuzi bose gufata ingamba zo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’iyo mvura nyinshi.”
Muri izo ngamba harimo gushyira isakaro kuri buri ndani, hagamijwe gukumira ibintu bishobora kugwa cyangwa gutera impanuka mu gihe cy’imvura.
RMB kandi yibukije ko buri munsi, mbere y’uko ibikorwa by’ubucukuzi bitangira, umutekinisiye ubishinzwe agomba kugenzura aho abakozi bagiye gukorera, akareba ko nta kibazo gishobora guteza impanuka gihari. Ibyavuye muri iri genzura bigomba kwandikwa muri raporo ya buri munsi ikabikwa ku biro bya sosiyete cyangwa koperative kugira ngo izajye yifashishwa igihe bibaye ngombwa.
Abakozi basabwe kandi gukoresha ibikoresho byabugenewe bibarinda impanuka, bizwi nka Personal Protective Equipment (PPE), igihe cyose bari mu kazi.
Ku bijyanye n’uburyo bwo gutabara abakozi igihe habaye ikibazo, RMB yavuze ko buri ndani igomba kugira nibura ahantu habiri ho gusohokera. Indani zitabifite zisabwe guhagarika ibikorwa mu gihe cy’imvura nyinshi kugira ngo hirindwe impanuka.
Abafite impushya zo gucukura basabwe kandi gushyiraho amatsinda ahoraho y’abashinzwe ubutabazi (rescue teams) aho bitarashyirwa mu bikorwa.
RMB yasabye kandi ko ikibazo cyose kidashoboye gukemurwa kandi gishobora guteza impanuka cyamenyeshwa inzego z’ubuyobozi kugira ngo hashakirwe igisubizo ku bufatanye. Ahantu hafite ikibazo hagomba gufungwa kandi hakashyirwa ibimenyetso bigaragara biburira abantu kutahagera.
Muri iki gihe kandi, buri mine igomba gukorerwa isuzuma rya buri munsi, hagamijwe kumenya ibishobora gushyira ubuzima bw’abakozi mu kaga no gufata ingamba zijyanye n’ibipimo by’ubuzima n’umutekano mu bucukuzi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuziranenge (RSB).
RMB yanihanangirije abafite mine kwirinda ibikorwa bishobora gutuma ubucukuzi butemewe bukorerwa mu duce bashinzwe. Basabwe gushyiraho umutekano uhagije, gukumira abakozi babo bashobora kwinjira mu bucukuzi butemewe no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo ubwo bucukuzi buhagarikwe.
Mu zindi ngamba z’ingenzi zasabwe harimo kugenzura buri munsi ahantu hose amazi y’imvura ashobora kunyura akinjira mu ndani, ndetse n’ahantu hari ubusate cyangwa ibindi bishobora gutuma ahacukurwa hatenguka.
RMB ivuga ko izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abakora mu bucukuzi no kugabanya impanuka zishobora guterwa n’imiterere y’ikirere mu gihe cy’imvura nyinshi.
RADIOTV10