Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) kirasaba abacuruzi b’inyama mu Mujyi wa Kigali, kugumishaho uko ibiciro byari bisanzwe kandi ko utazabyubahiriza azabihanirwa.

Hari hamaze iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro by’inyama mu Mujyi wa Kigali aho bamwe bavugaga ko kiyongereye hafi 50% kuko nk’ikilo cy’imvange cyaguraga 3 500 Frw cyageze ku 6 000 Frw naho iroti yagura  4 000 Frw yageze kuri 7 000 Frw.

Izindi Nkuru

Bamwe mu baturage bakunze guhaha inyama mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko batazi impamvu habayeho iri zamuka kuko batazi niba hari ikibazo cyaba cyabayeho nk’ibura ry’amatungo cyangwa yajemo uburwayi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) bwashyize hanze itangazo riburira abacuruzi b’inyama bakomeje kuzamura ibiciro kandi nta mpamvu zifatika.

Iki kigo kivuga ko ibi byagaragaye mu igenzura rimaze iminsi rikorwa, cyagaragaje ibigomba kubahirizwa n’abacuruzi bose bari mu ruhererekane rwo gutunganya no kugeza inyama ku isoko, birimo kumanika ibiciro ku buryo bugaragarira abaguzi, gutanga inyemezabwishyu zihwanya n’amafaranga bakiriye ndetse no kudahanika ibiciro.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma uko byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali aho igiciro cyo kurangura ku ibagiro cyari hagati ya 2 700 na 2 900 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe icyo kudandaza ku isoko (busheri) cyari hagati ya 3 200 na 3 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

RICA ikomeza ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje gukora ubugenzuzi ku masoko ku buryo uzafatwa yazamuye ibiciro azahanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru