Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere, The Ben usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yageze i Kampaka aho agiye gutaramira Abanya-Uganda mu gitaramo yari ategezanyijwemo amatsiko.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wavukiye muri Uganda, yageze i Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022, yakiranwa ubwuzu n’icyubahiro bidasanzwe.

Izindi Nkuru

The Ben ugomba gutaramira abanyabirori b’i Kampaka ahitwa La Paloni Rooftop, akigera ku kibuga cy’indege yagaragarijwe urukundo ruhebuje, ashyikirizwa indabo nk’umushyitsi w’imena ariko nanone akaba ari nk’umwana uje iwabo dore ko ari ho yavukiye.

Abari gutegura iki gitaramo bahise bamujyana mu modoka y’akataraboneka kugira ngo aganire n’itangazamakuru ubundi ajye kuruhuka.

Yahise agirana ikiganiro n’Abanyamakuru yizeza abakunzi be kuzabaha ibyishimo by’igisagirane muri iki gitaramo aza kubakorera kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.

Hari amakuru kandi yizewe avuga ko The Ben yaherekejwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella yanambitse impeta mu kwezi k’Ukwakira 2021 amusaba kuzamubera umugore.

Gusa uyu Munyarwandakazi utagaragaye ari kumwe na Cheri we The Ben, hari amakuru avuga ko we yaje mu yindi ndege.

The Ben wanabajijwe kuri uyu mukunzi we niba bazanye, yavuze ko hari ibanga bakoresheje kugira ngo bitamenyekana ko yaje dore ko ngo adakunda kugaragara mu itangazamakuru.

Bamwe mu banyarwanda bamaze kwambuka ngo bajye gukurikirana iki gitaramo, barimo n’abasanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda.

The Ben akigera muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru