Bamwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bavuze ko ikibazo cy’ubucucike bukabije buri mu bigo bimwe byakira abafite ubumuga, kiri mu byakunze kuvugwa kenshi, ariko kitabonerwa umuti, bakibaza icyabuze ngo gikemuke.
Iki kibazo cy’ubucucike bukabije bugaragara muri bimwe mu bigo byakira abafite ubumuga, ni kimwe mu bindi byinshi Abadepite bavuga ko bimara imyaka minshi bisubirwamo ariko ntibikemuke.
Ibi babihera ku biri mu bigo bifasha abafite ubumuga mu Rwanda, nubwo umubare wabo utazwi kuko hashize imyaka ine havugwa ubushakashatsi; Abadepite bakavuga kibahangayikishije.
Umwe yagize ati “Kuki ababyeyi bahitamo kujya aha ngaha kuruta ahandi baturanye. Ushobora gusanga abantu barimo batabayeho neza, na serivise atari nziza bigatuma ababyeyi badashaka kuhajya. Hari Kamonyi ifite ubucucike buri ku 100%, harimo Gatagara ya Ruhango ifite 120%.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana avuga ko hari aho bifite ishingiro, icyakora akavuga ko hakiri urugendo rwo gukemura iki kibazo.
Yagize ati “Ibigo ntabwo biri ahantu hose mu Gihugu. Abantu bifashisha ibibegereye. Ni urugendo, ntabwo twageze iyo tujya. Uturere twose ubundi byakabaye byiza dufite ahantu abafite ubumuga bajya.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gufasha aba bantu bataha mu ngo zabo, icyakora Abadepite bo bakavuga ko nabyo birimo imbogamizi zo kuba hari ababyeyi badafite ubushobozi bwo kujyanayo abana babo.
Izi ntumwa za ruba ahubwo zisa iyi Minisiteri kongera imbagara mu gukemura ibibazo aba baturage bafite, birimo n’ibyo bakunze kuvuga ko hari Ibitaro bya leta bikora insimburangingo ariko bikanga kuziha abakoresha ubwisungane mu kwivuza.
David NZABONIMPA
RADIOTV10