Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwasubitswe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Isubikwa ry’uru rubanza ryamenyekanye muri iki gitondo mu gihe abantu bari bazi ko ruburanishwa ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ndetse n’abantu bari bazindukiye ku Rukiko, bagiye kumva uru rubanza.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse uru rubanza kuko hateganyijwe inama y’Abacamanza.

Perezida w’uru Rukiko yatangarije Abanyamakuru ko nta rubanza ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 kubera iyi nama yahurije Abacamanza iri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya gatatu uru rubanza rusubitswe, nyuma y’uko rwari rusubitswe tariki 12 Mutarama 2024, nabwo bikozwe n’uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo byari bisabwe n’uruhande rw’uregwa rwavugaga ko rutabonye umwanya wo kwicarana ngo rutegure urubanza.

Icyo gihe Kazungu wakurikiranye iburanisha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ari kuri Gereza ya Nyarugenge afungiyemo, we n’umunyamategeko we Me Faustin Murangwa, bari basabye Urukiko kubaha igihe nibura cy’icyumweru ngo bategure urubanza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje icyifuzo cy’uregwa, rusubika uru rubanza, nyuma y’uko rwari rwanasubitswe tariki 02 Mutarama, ubwo yagombaga kubuanishwa ku cyaha cyo gusambanya umugore, ariko Ubushinjacyaha bugasaba ko uru rubanza ruhuzwa n’urwo yari afite tariki 12 Mutarama.

Uyu musore w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri umwaka ushize wa 2023, nyuma y’uko aho yabaga mu Muduhudu wa Gashikiri mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, habonetse icyobo akekwaho gushyinguramo abantu barenga 10 akekwaho kwica.

Mu ibazwa ry’ibanze ndetse no mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ubwo Kazungu Denis yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha akurikiranyweho byo kwica abantu 14 barimo abakobwa 13, avuga ko yabicaga kuko “na bo babaga bamwanduje Virusi itera SIDA.

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru