Abadepite bavuga ko bitumvikana uburyo hari abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bikamenyekana ari uko ibirombe byabagwiriye, nyamara aho biba biri haba hari Inzego z’Ibanze zibana na bo umunsi ku wundi.
Ibi byagarutsweho n’Abadepite bagize Komisiyo ya politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, bashingiye kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2022-2023 igaragaza urusobe rw’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Kimwe muri ibyo ngo ni ibirombe bihitana ubuzima bw’abaturage; bikavugwa ko babikoraga mu buryo butazwi iyo byamenyekanye ko byabagwiriye.
Abadepite bavuga ko bitumvikana uburyo iki gikorwa gishoboka mu bice bibamo abayobozi b’inzego z’ibanze babana n’abaturage umunsi ku wundi.
Umwe mu Badepite yagize ati “Amategeko ariho ndetse n’abashinzwe kubikora barahari, ariko ugasanga ahantu runaka bacukuye umwaka ugashira, ibiri igashira noneho havuka ikibazo cy’impanuka akaba ari bwo bimenyekana ko hacukurwa.”
Yakomeje agira ati “Urebye muri iyi raporo hari ahantu hakorwa ubucukuzi butemewe ugasanga n’ababukora biyise amazina. Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, muri Kanazi, abantu bacukura mu buryo butemewe biyise inkoko. Muri Kayonza, Rukara mu Kagali kitwa Rwimishinya; ngo biyise Imparata.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yemera ko hakiri ibyuho mu nzira zinyurwamo n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Ubucukuzi butemewe bwo burahari nk’uko nabivuze buturuka ku bibazo byinshi. Uyu munsi ahantu amabuye ari hose ntihazwi. Ahantu byatangiriye hose byatangiye bitubahirije amategeko, nyuma biza gukorwa mu buryo bwemewe, ariko hari aho byakomeje gukorwa mu buryo butemewe, hari n’aho amabuye ashiramo bakahafunga, bahava, abantu bakajya gucukura bareba ko hari ibyasigayemo. Hari n’abantu babona amabuye ahantu bigoye gukurikirana kubera ko wenda hihishe, bakabikora mu buryo butemewe.”
Kimwe mu birombe byagarutsweho cyane nyuma yo kugaragaraho iki kibazo, ni icyabonetse mu Karere ka Huye cyaguyemo abantu batandatu bakanabura burundu, nyuma bikavugwa ko cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butazwi, ndetse na nyiracyo akabanza kubura.
David NZABONIMPA
RADIOTV10