M23 yagereranyije Radio yo muri Congo nka RTLM yabayeho mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wamaganye ibyatangajwe na Radio imwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; uvuga ko icyo gitangazamakuru gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Guverinoma mu kubiba urwango, ukayigereranya nka RTLM izwiho kuba yarakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Radio Okapi ikunze gutangaza inkuru ziri mu murongo w’ubutegetsi muri Congo, itangaje ko M23 ikomeje kubuza abaturage gusarura imyaka yabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Izindi Nkuru

Inkuru ya Radio Okapi, ivuga kandi ko uwayihaye amakuru witwa Jean Claude Mbabaze usanzwe ari Perezida wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru yatangaje ko mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wanyereje imodoka yari itwaye toni 10 z’ibiribwa ubwo yerecyezaga mu Mujyi wa Goma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, wamaganye ibyatangajwe n’iyi Radiyo, uvuga ko ari ibinyoma, biri mu murongo wa propaganda.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Inkuru yatangajwe na Radio Okapi ishingiye ku makuru y’ibinyoma agamije kuyobya abayumva n’abasomyi. Radio Okapi isanzwe irangwa n’imikorere ya Propaganda y’ubutegetsi bwa Kinshasa. Iteka ihora yima umwanya M23 kugira ngo wisobanure.”

M23 ikomeza ivuga ko ahubwo iyi “Radio Okapi ibiba urwango n’amacakubiri mu miryango migari mu murongo umwe na Radio yo mu Rwanda izwi nka ‘Radio Mille Collines’ [RTLM] yabibye urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda yakozwe n’Interahamwe ndetse n’abahoze ari FAR (FDLR).”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko uyu Jean Claude Mbabaze wavugishijwe mu nkuru ya Radio Okapi ataba muri Rutshuru nk’uko byavuzwe ahubwo ko aba i Goma.

Uvuga ko uyu mugabo afite urusengero muri Rutshuru kandi ko umutwe wa M23 warwemereye gukomeza gukora uko bisanzwe, ndetse ko uretse amafaranga yishyurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, buri Cyumweru anakira amafaranga y’amaturo ava muri uru rusengero rwe, yose amufasha kubaho mu mujyi wa Goma.

Uyu mutwe ugakomeza ugira uti “Sosiyete Sivile yavuzwe ikoreshwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’igikoresho cyayo cya propaganda. Jean Claude Mbabaze ni umuhezanguni uzwi n’abaturage bose ba Rutshuru ko akorera ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse na FDLR.”

M23 ivuga ko mu bice byose igenzura, hari ukwishyira ukizana kw’abaturage, ndetse ko hari urujya n’uruza rwabo n’ibyabo, ikamagana ibyatangajwe ko igiye kwicisha inzara abaturage ba Rutshuru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru