• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagereranyije Radio yo muri Congo nka RTLM yabayeho mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaganye ibyatangajwe na Radio imwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; uvuga ko icyo gitangazamakuru gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Guverinoma mu kubiba urwango, ukayigereranya nka RTLM izwiho kuba yarakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Radio Okapi ikunze gutangaza inkuru ziri mu murongo w’ubutegetsi muri Congo, itangaje ko M23 ikomeje kubuza abaturage gusarura imyaka yabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Inkuru ya Radio Okapi, ivuga kandi ko uwayihaye amakuru witwa Jean Claude Mbabaze usanzwe ari Perezida wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru yatangaje ko mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wanyereje imodoka yari itwaye toni 10 z’ibiribwa ubwo yerecyezaga mu Mujyi wa Goma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, wamaganye ibyatangajwe n’iyi Radiyo, uvuga ko ari ibinyoma, biri mu murongo wa propaganda.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Inkuru yatangajwe na Radio Okapi ishingiye ku makuru y’ibinyoma agamije kuyobya abayumva n’abasomyi. Radio Okapi isanzwe irangwa n’imikorere ya Propaganda y’ubutegetsi bwa Kinshasa. Iteka ihora yima umwanya M23 kugira ngo wisobanure.”

M23 ikomeza ivuga ko ahubwo iyi “Radio Okapi ibiba urwango n’amacakubiri mu miryango migari mu murongo umwe na Radio yo mu Rwanda izwi nka ‘Radio Mille Collines’ [RTLM] yabibye urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda yakozwe n’Interahamwe ndetse n’abahoze ari FAR (FDLR).”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko uyu Jean Claude Mbabaze wavugishijwe mu nkuru ya Radio Okapi ataba muri Rutshuru nk’uko byavuzwe ahubwo ko aba i Goma.

Uvuga ko uyu mugabo afite urusengero muri Rutshuru kandi ko umutwe wa M23 warwemereye gukomeza gukora uko bisanzwe, ndetse ko uretse amafaranga yishyurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, buri Cyumweru anakira amafaranga y’amaturo ava muri uru rusengero rwe, yose amufasha kubaho mu mujyi wa Goma.

Uyu mutwe ugakomeza ugira uti “Sosiyete Sivile yavuzwe ikoreshwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’igikoresho cyayo cya propaganda. Jean Claude Mbabaze ni umuhezanguni uzwi n’abaturage bose ba Rutshuru ko akorera ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse na FDLR.”

M23 ivuga ko mu bice byose igenzura, hari ukwishyira ukizana kw’abaturage, ndetse ko hari urujya n’uruza rwabo n’ibyabo, ikamagana ibyatangajwe ko igiye kwicisha inzara abaturage ba Rutshuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + one =

Previous Post

Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

Next Post

Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.