Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’itorero Good News International Church ryo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie, ukurikiranyweho inyigisho zagize uruhare mu mpfu z’abantu 400, ashobora kuzarekurwa mu gihe Ubushinjacyaha buzaba bwananiwe kugaragaza ibimenyetso bimushinja.

Uyu mukozi w’Imana Paul Nthenge Mackenzie akurikiranweho inyigisho ziyobya abantu, aho abantu bagera kuri 400 bishwe n’inzara bagapfira mu butayu umwaka ushize, nyuma yo kubeshywa ko bizabafasha guhura na Yesu.

Izindi Nkuru

Inkuru ya BBC Africa, yatangaje ko Urukiko rwavuze ko Paul Mackenzie yiyitaga umukozi w’Imana, yasabaga abakirisitu be kujya mu ishyamba riherereye mu Mujyi wa Malindi mu Majyepfo ya Kenya, bakamarayo iminsi basenga ariko nta kintu bakoza mu kanwa.

Paul Mackenzie yakomeje guhakana ko hari ikibi yakoze, anavuga ko yafunze urusengero rwe muri 2019.

Iyi nkuru y’abantu barenga 400 bapfuye bazira inzara yavugishije benshi ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko uyu mupasiteri akwiriye gukanirwa urumukwiriye kuko ibikorwa bye ntaho bitaniye n’iby’iterabwoba.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru